Producer Junior yavuze akamuri ku mutima nyuma yo gucika ukuboko
Karamuka Jean Luc, umwe mu basore b’abahanga mu gutunganya indirimbo wabyamamayemo nka Producer Junior Multisystem, yavuze akamuri ku mutima nyuma y’igihe akoze impanuka ikomeye yatumye acibwa ukoboko kw’ibumoso.
Producer Junior afite imbamutima z’ishimwe ku mana yamurokoye we n’umuryango we mu mpanuka ikomeye bakoze ku tariki ya 30 Werurwe 2019, ahagana saa yine z’ijoro, ubwo imodoka yo mu bwoko bwa RAV4 yabagongeraga i Remera ku gahanda gahuza kaburimbo n’Ivuriro Polyfam, hepfo gato ya The Mirror Hotel.
Yanditse kuri Instagram ye isengesho ry’ishimwe ati “Ndi kumwe na Yesu ntacyo nzaba. Ushimwe nyagasani ko wankuye ahakomeye. Sinzi uko ubigenza gusa icyo nzicyo nuko iyo utegetse bitungana.”
Ni ubutumwa yaherekeje amafoto yafashwe mbere gato yo gukora impanuka. Yongeye ati “Tukiva hano mu isabukuru ya mushiki wanjye nibwo twahise dukora impanuka. Gusa turashima Imana ko twabaye bazima. Amen.”
Uyu muvandimwe we witwa Ercy Mwiza yamukomeje mu butumwa busubiza isengesho rye ati “Bibe bityo. Musaza wanjye reka tuyishime kuko yarahabaye pe!” Junior na we ashimangira ko “iyo ataba uwiteka tuba twaravuye kuri iyi si.”
Junior wagonzwe avuye mu isabukuru ya mushiki we mu birori byari byabereye muri The Mirror Hotel, yakomeretse mu buryo bukomeye by’umwihariko ukuboko kwe kurangirika cyane. Yahise ajyanwa mu bitaro bya CHUK kwitabwaho n’abaganga ariko basanga akaboko ke kagomba gukurwaho kugira ngo baramire ubuzima bwe.
Uyu musore yamenyekanye cyane muri Studio yitwa Unlimited Records yari ahuriyemo na Producer Lick Lick ubu uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akomereza mu zindi nka Super Level, Round Music ya Lil G, ubu yari ari kubarizwa mu yitwa Empire Records ya Oda Paccy.

Ibitekerezo