Andi makuru

Perezida Pierre Nkurunziza yitabye Imana

Perezida Pierre Nkurunziza yitabye Imana

Guverinoma y’u Burundi yatangaje ko Pierere Nkurunziza wari Perezida w’iki gihugu yitabye Imana azize guhagara k’Umutima ‘Heart Attack’, akaba yaguye kuri Hôpital du Cinquantenaire <> bya Karuzi.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’iki gihugu, rivuga ko yagiye muri ibi bitaro ku mu ijoro ryo ku wa 6 Kamena 2020 nyuma yo kumva atameze neza, hari nyuma y’uko yari yiriwe ameze neza ndetse yanarebye umukino wa Volleyball muri Ngozi.

Iri tangazo ryasinyweho n’umunyamabanga Mukuru akaba n’umuvugizi wa Guverinoma, Prosper Ntahorwamiye, rikomeza rivuga ko ku munsi wo ku Cyumweru yari yorohewe bigaragara ko ameze neza ariko akaba yaraje kwitaba Imana mu buryo butunguranye ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki ya 8 Kamena 2020.

Perezida Pierre Nkurunziza w’imyaka 55, yabaye Perezida w’iki gihugu kuva muri 2005, akaba yarashakanye na Denise Bucumi mu 1994 akaba assize abana 5.

Perezida Nkuruziza yitabye Imana mu gihe hari haramaze kumenyekana uzamusimbura ku butegetsi ari we Gen Evariste Ndayishimiye w’imyaka 52 uherutse gutsinda amatora n’amajwi 68.72%.

Nkurunziza Pierre yitabye Imana ku myaka 55
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top