Iyobokamana

Perezida Kagame n’abandi bayobozi bitabiriye amasengesho yo gusabira igihugu

Perezida Kagame n’abandi bayobozi bitabiriye amasengesho yo gusabira igihugu

Kuri iki cyumweru tariki ya 13 Mutarama 2019, Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye amasengesho yahuje abayobozi barenga 700 bari bateraniye muri Kigali Convention Centre basengera igihugu ndetse banashima Imana ku byo cyagezeho mu mwaka ushize.

Abayobozi mu nzego za leta, abikorera ku giti cyabo n’abagize Sosiyete Sivile biganjemo abanyamadini kuri iki Cyumweru bateraniye muri Kigali Convention Centre mu masengesho yo gusengera igihugu amenyerewe nka National Prayer Breakfast.

Perezida Paul Kagame ni we wari mushyitsi mukuru muri uyu muhango. Iki gikorwa gitegurwa n’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship. Ni amasengesho ngarukamwaka yabaye ku nshuro ya 23 agamije gushimira Imana ibyo yagejeje ku Rwanda mu 2018 no kuyiragiza umwaka mushya wa 2019.

Perezida Kagame yatangiye asobanura ukuntu amaze iminsi ari mu rugendo ariko Madamu we yahoraga amwibutsa ko agomba kuzirikana ko hari amasengesho yo gusabira igihugu, ariko agakomeza kumwizeza ko abyibuka kandi azabyubahiriza, ati “Twaje ku mugoroba ariko byashobotse” amasengesho turayitabira.

Perezida Kagame yahise akomereza ku nyigisho yatanzwe na Pasiteri Rutayisire wagarutse kugushishikariza abayobozi gukorera mu ikipe imwe.

Ati “Nk’ibyo Rutayisire yavugaga ko Atari Umunyapolitiki, Nanjye Ndi Umunyapolitiki sindi Umupasiteri ariko turi mu Ikipe imwe.”

Yagarutse ku bintu bitatu bikwiye kuba biranga igihugu cy’u Rwanda ahamya ko byose bikomoka mubyo Pasiteri Rutayisire Antoine yavuze. Ibyo bintu ni ubumwe, ugutekereza ku buryo bwagutse no kubazwa no gusubiza ibijyanye n’inshingano

Perezida Kagame yakomeje ashimangira ko ibi bintu bigomba kuranga ikipe y’abayobozi basenyera umugozi umwe bashaka impinduka nziza.

Perezida Kagame yanasobanuye uko yumva imikorere yabayobozi yakwiye kuba imeze aho yavuze ko niba abayobozi bavuye mu masengesho bakwiye kwiha umwanya bakibaza mu by’ukuri icyo bakuye mu nyigisho zatanzwe maze bagukuramo imbaraga zo kugira icyo bakora ndetse no kuba hari icyo banenga.

Yanagarutse ku kuntu ahora afite impungenge zo kuzashorera abantu bameze nabi barwaye bwaki abajyana ati “Mana dore abantu mwandagije… Njye ntabwo nakwemera kujyana abantu bameze batyo.”

Yashimangiye ko abayobozi bakwiye kugira indangagaciro zo guharanira ko abantu bamera neza. Ati “Kugira ngo bishoboke hagomba kubaho imikoranire hagati y’abayobozi n’abo bayobora."

Umwaka ushize igikorwa nk’iki cyabaye tariki 13 Mutarama 2018 mu gihe ku nshuro ya mbere hari tariki 1 Nzeri 1995.

Andi mafoto: https://www.flickr.com/photos/paulkagame/albums/72157704239345451

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top