Andi makuru

Padiri Rebero uherutse kubivamo yahise arongora (AMAFOTO)

Padiri Rebero uherutse kubivamo yahise arongora (AMAFOTO)

Padiri Rebero Jean Damascène wahoze ari Umujyanama wa Musenyeri Philippe Rukamba, Musenyeri wa Diyosezi ya Butare, yasezeranye n’umukunzi we.

Rebero Jean Damascène wahoze abarizwa mu bapadiri ba Diyoseze ya Butare, yasezeye ku mirimo ye nk’Umusaseridoti yiyemeza kubaho nk’umulayiki usanzwe mu ntangiriro za Gicurasi 2020.

Yasezeranye imbere y’amategeko kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Nyakanga 2020 mu Murenge wa Tumba. Umuhango witabiriwe na bake mu nshuti ze gusa mu mafoto nta mugenzi we mu basaseridoti wigeze ugaragaramo.

Padiri Rebero yari Umupadiri wa 1042 ku rutonde rw’abapadiri bose b’Abanyarwanda, yasezeranye gukorera Imana nk’Umusaseridoti iteka mu 2011. Ubu afite imyaka 37.

Uyu mugabo akoze ubukwe akimara kuva mu gipadiri nyuma y’uko mu mwaka wa 2019 mugenzi we witwa Nambajimana wahoze ari umupadiri muri Cyangugu na we yarushinze akimara kubivamo.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Egidie
    Ku wa 14-07-2020

    Findifindi irutwa naso araroga.imana izamuhere umugisha mubyo ahisemo.

  • Hirwa Marcel
    Ku wa 11-07-2020

    Buri wese agira aye mahitamo,kandi hitamo imara ipfa.

  • Sibostraton
    Ku wa 11-07-2020

    Ntawarubara ISI irikubonekamo udushya twinshi, padiri gusezerana !!!!ah

  • Melanie
    Ku wa 11-07-2020

    Imana izabane nawe munzira ahisemo gukomeza.tumwifurije ishya nihirwe,azabyare hungu na kobwa

  • Hakizimana
    Ku wa 11-07-2020

    Imana izabahe urugo ruhire Kandi ndabyishimiye cyane bazabyare hungu nakobwa

  • Kalisa
    Ku wa 11-07-2020

    Iyi nkuru uwayanditse ntabwo ari umunyamakuru w’umwuga pe!
    Ubu ugiye mu gutabo cy’abashyingiranywe i Tumba wamusangamo?
    Ndaguhinyuye kabisa amakuru yawe ni Fake.

IZASOMWE CYANE

To Top