Umuco

Nyampinga w’u Rwanda na bagenzi be bakorewe ibirori bibaha ikaze i Sanya (Amafoto)

Nyampinga w’u Rwanda na bagenzi be bakorewe ibirori bibaha ikaze i Sanya (Amafoto)

Iradukunda Liliane na bagenzi be basaga ijana bahataniye irushanwa rya Nyampinga w’Is, bakorewe ibirori bibaha ikaze mu Bushinwa, byabereye muri imwe mu nyubako ndende.

Ibi birori byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Cyumweru tariki ya 18 Ugushyingo 2018, byabereye mu Mujyi wa Sanya rwagati muri Hyatt Hotel, imwe mu nzu ndende zizwi muri aka gace.

Ni ibirori byari byitabiriwe n’abakobwa bo mu bihugu 120 byatumiwe uyu mwaka, hari kandi n’ubuyobozi butegura Miss World mu rwego rwo guha ikaze aba ba Nyampinga.

Ku rubuga rw’irushanwa, banditse ko byari “ibirori byo guha ikaze abakobwa, byabereye hejuru y’igisenge cya Hyatt Place Hotel.” Iyi hoteli yatoranyijwe kwakira ibi birori kugira ngo abakobwa berekwe Umujyi wa Sanya bawuri hejuru.

Nyampinga w'u Rwanda na we yasize ubutumwa bw'urwibutso

Abakobwa bose biyerekanye mu ntambuko iranga ba Nyampinga, buri wese yari yahisemo umudeli arimbana kandi umufasha “kugaragara neza”.

Muri ibi birori habaye igikorwa cyo gusangira banacurangirwa umuziki wa live wiganjemo uwo mu bihugu bya Aziya.

Ni uku Iradukunda Liliane yari yambaye muri ibi birori
Buri mukobwa muri Miss World 2018 yasize yanditse ubutumwa kuri uru rupapuro
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top