Ntabwo nagenda niratana kuvukana na Stromae rwose - Cyusa Ibrahim
Umuhanzi w’indirimbo za gakondo, Cyusa Ibrahim, yavuze ku mubano afitanye na mukuru we Stromae, agaragaza ko nubwo amwishimira cyane, atifuza kubakira izina ry’ubuhanzi bwe yitwaje ko bavukana.
Mu kiganiro aherutse kugirana na ISIMBI mbere yo gutaramira mu gihugu cy’u Bubiligi, Cyusa yavuze ko atajya yirata ko ari murumuna wa Stromae, ahubwo ko inzozi ze ari ukuzagera ku rwego rukomeye mu muziki ku buryo na Stromae ubwe yakwishimira kumwirata.
Ati "Ntabwo kuba mvukana na Stromae ari ibintu nagenda niyemerana, nkagenda mvuga ngo ’rero murambona ndi murumuna wa Stromae.’ Nta nubwo njyewe nshobora no kubivuga. Ahubwo buriya mba numva nazagira ishema ko we yazajya avuga ngo ’dore Cyusa murumuna wange’, akongera ati ’njyewe buriya mvukana na Cyusa’."
Cyusa yavuze ko uwo ari wo mutima umuha imbaraga zo gukomeza gukora cyane, aho yifuza ko ibikorwa bye ari byo bizamuvugira aho kumenyekana kubera izina rya mukuru we.
Yakomeje ati "Nizera ko ningera aho atangiye kumvuga ni bwo ubundi nzaba numva meze neza. Kuba nshobora guca ahantu abantu bakavuga bati ’dore umuvandimwe wa Stromae’, cyane ko muri iki gihugu ari mu bantu bakunzwe kandi si hano gusa ahubwo no ku Isi yose, kuko umuziki we uba ukoze neza kandi afite ijwi, iyo mbibonye bintera ishema n’iteka nubwo atari ibintu nagenda niyemerana."
Stromae, ufite imyaka 41 kuri ubu, ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga.
Staromae ni Umubiligi ukomoka mu Rwanda, akaba ari mwene Rutare Pierre na Miranda Marie Van Haver. Yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo Alors on danse, Papaoutai na Formidable, zamugize icyamamare ku Isi.
Muri 2015, ubwo Stromae aherukaga mu Rwanda, yafashe umwanya wo gusura abo mu muryango wa se umubyara.

Ibitekerezo