Siporo

Njye sinkodesha – Mugisha Gilbert wa Rayon Sports

Njye sinkodesha – Mugisha Gilbert wa Rayon Sports

Mugisha Gilbert yahakanye amakuru avuga ko yahawe integuza yo gusohoka mu nzu bitewe no kubura amafaranga yo kwishyura inzu akodesha.

Amakuru yakwirakwiye ku munsi w’ejo yavugaga ko uyu mukinnyi ukina asatira anyuze ku mpande mu ikipe ya Rayon Sports, nyuma yo kumara amezi abiri atishyura inzu yahawe integuza yo kuba yasohoka mu nzu(préavis).

Uyu rutahizamu ngo nyiri nzu akaba yamwishyuzaga ibihumbi 120 by’amezi abiri, aho bivugwa ko yishyura ibihumbi 60 ku kwezi.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Mugisha Gilbert yavuze ko na we yabinonye atyo cyane ko we adakodesha kuba abana na mama we.

Yagize ati“nanjye nabibonye ntyo ntakubeshye sinzi aho byavuye, none se bansohora mu nzu ntakodesha? Mba mu rugo mbana na mama, nta kibazo na kimwe.”

Mugisha Gilbert yinjiye muri Rayon Sports mu kwaka wa 2017 avuye mu ikipe ya Pepiniere, akaba yarasinye imyaka 2 yarangiye 2019 yongera amasezerano y’imyaka 2 ubu asigaje umwaka umwe.

Mugisha Gilbert ahamya ko adakodesha
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top