Nel Ngabo na Platini bashyize hanze indirimbo irimo ‘Iringara’
Umuhanzi ukizamuka Rwangabo Byusa Nelson uzwi mu muziki nyarwanda nka Nel Ngabo ukorera umuziki mu nzu ifasha abahanzi ya Kina Music, yashyize hanze indirimbo nshya yakoranye na Platini wo muri Dream Boyz irimo amagambo y’Iringara bagaragaza ukuntu bamwe batakaza umwanya mu rukundo bikarangira nabi.
Ni indirimbo Nel Ngabo yise ‘Ya Motema’ bisobanuye ngo ‘y’urukundo’ yakozwe na Ishimwe Karake Clement mu buryo bw’amajwi, naho amashusho atunganywa na Meddy Saleh.
‘Ya Motema’ ni indirimbo ya kane ya Nel Ngabo nyuma y’izindi yakoze zikanakundwa na benshi ari zo ‘Why’, ‘Nzahinduka’ na ‘Byakoroha’ ari na yo yaherukaga gukora.
Nel Ngabo w’imyaka 21 y’amavuko yatangiye umuziki mu 2017, ariko impano ye yatangiye kuzamuka mu ntangiro za 2018 ubwo yatangiraga gukorana na Kina Music irimo n’abandi bahanzi bakomeye mu Rwanda ari bo Butera Knowless, Dream Boyz na Tom Close.
Uyu musore afite ijwi rihogoza azi no gucuranga Piano, akora indirimbo ziri mu njyana ya RnB kuko ari yo yiyumvamo kurusha izindi zose.
Reba iyo ndirimbo hano
)
Ibitekerezo