Ndayisaba Fabrice Foundation ibinyujije mu ishuri ry’inshuke bafashije abana babaga ku muhanda kwizihiza umwaka mushya
Ndayisaba Frabrice Foundation ’NFF’ ibinyujije mu ishuri ry’inshuke ryayo rya ’Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice’ bifurije umwaka mushya abana babaga ku muhanda bo mu karere ka Rubavu na Musanze.
Ni igikorwa ngaruka mwaka iri shuri ritegura, kuri iyi nshuro bakaba barifatanyije n’abana 6 bo karere ka Musanze mu Majyaruguru ndetse na Rubavu i Burengerazuba.
Bifurije abana 6 baturuka mu miryango ikennye ari nayo ntandaro yo kuyivamo bakajya kuba ku muhanda, ariko bakaba barasubiye mu miryango yabo.
Muri abo bana, 4 bakaba barasubiye mu ishuri ni mu gihe abandi 2 umuryango wa Ndayisaba Fabrice Foundation urimo gushakakisha ubushobozi ngo nabo babe bajya mu ishuri nk’abandi.
Ni igikorwa cyabaye ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 27 Ukuboza 2020. Bakaba barahawe ibyo kurya nk’umuceri, amavuta, kawunga, isukari, isabune, bahawe kandi ibikoresho by’ishuri nk’ibikapu n’ibindi.
Ecole Maternelle Fondation Fabrice ni ishuri ry’inshuke ry’Umuryango utari uwa Leta udaharanira inyungu wa Ndayisaba Fabrice Foundation(NFF), riherereye mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kicukiro akagari ka Kicukiro.

Ibitekerezo