Mutsinzi Ange ntazi aho azerekeza nyuma y’iherezo ry’amasezerano ya Rayon Sports
Myugariro Mutsinzi Ange, yavuze ko ataramenya ikipe azerekezamo mu gihe Rayon Sports yaba itamwongereye andi masezerano kandi ayo yari afite agiye kurangira.
Rayon Sports yahaye uyu musore bakunda kwita Jimmy amasezerano y’amezi atandatu mu ntangiriro z’uyu mwaka. Yabwiye Isimbi ko nta biganiro birabaho hagati ye n’ubuyobozi bw’iyi kipe ku buryo yakongerwa, kandi ko nta n’indi kipe n’imwe bari bavugana.
Yagize ati " Kugeza kuri ubu nta kipe iramvugisha gusa nshobora kuzaganira na Rayon Sports nkongera amasezerano cyangwa bitakunda nkerekeza mu yindi kipe kuko zirahari zinshaka ariko nta n’imwe ndaganira nayo."
Mutsinzi yagarutse ku gikombe cya shampiyona Rayon Sports iheruka gutwara ashimangira ko bagikesha gukorera hamwe.
Ati"Byaranshimishije gutwara igikombe kuko ntabwo byari byoroshye urebye amanota twarushwaga ariko kubera gukorera hamwe nk’ikipe, twari twihaye intego yo kudatakaza umukino n’umwe muyo twari dusigaje.”
Yakomeje ashimira Imana yababaye hafi n’abafana batahwemye kubashyigikira.
Yagize ati "Icya mbere ndashima Imana yabanye natwe kuko ibyo twagezeho byose ni ukubera Imana. Ikindi ndashima abafana baradufashije cyane nabo kuko batubaye hafi aho twari turi hose."
Mutsinzi Ange Jimmy yageze muri iyi kipe ya Rayon Sports muri 2016 avuye mu ikipe ya As Muhanga, yahembwe nk’umukinnyi witwaye neza muri Gicurasi ya 2018.
Ndetse no muri Mata y’uyu mwaka yari mu bakinnyi batatu bari gutoranywamo uwitwaye neza.
Mu Ukuboza k’umwaka ushize hari hacicikanye amakuru y’uko yanze kongera amasezerano muri Rayon Sports ariko aza kuyanyomoza, avuga ko iyo kipe itigeze imwegera ngo ibimusabe.

Ibitekerezo