Iyobokamana

Musenyeri Rudahunga Eulade yashyinguwe; bamuvuze ibigwi bidasanzwe (Amafoto)

Musenyeri Rudahunga Eulade yashyinguwe; bamuvuze ibigwi bidasanzwe (Amafoto)

Musenyeri Eulade Rudahunga wari Umupadiri ukuze kurusha abandi mu Rwanda yaturiwe igitambo cy’ukarisitiya cya nyuma kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Gashyantare 2019.

Rudahunga yitabye Imana ku wa 12 Gashyantare 2019, yaguye mu Bitaro bya CHUK, yazize uburwayi yari amaranye imyaka myinshi.

Musenyeri Rudahunga wari ufite imyaka 97, yagiye kuba muri Paruwasi ya Save mu 2005 nyuma y’igihe gito avuye kwivuriza mu Budage abaganga bakamwirukana bamubwira ko ‘agomba gutaha kuko babonaga ko igihe cyo gupfa cyegereje’.

Yagiye kuba i Save kuharuhukira no kuhaba mu bihe by’uburwayi bwe. Abihayimana bo muri Diyoseze ya Butare n’umuryango wa Musenyeri Eulade, bavuze uburyo yari ‘umuntu udasanzwe kandi wagiraga isuku muri byose’.

Musenyeri Eulade Rudahunga yari amaze imyaka 66 ari umupadiri kuko yabuhawe mu 1953. Musenyeri Mbonyintege yavuze ko Eulade yabaye padiri ari uwa 111 kuva u Rwanda rwabaho, yabuhawe na Musenyeri Deprimos.

Mu gitambo cya misa yo gusezera Musenyeri Eulade, bavuze amateka ye by’umwihariko mu myaka 66 yamaze ari padiri n’uburyo yari umupadiri utinuba aho yoherezwaga hose.

Musenyeri Tadeyo Ntihinyuzwa wakoranye umurimo w’ivugabutumwa na Musenyeri Eulade yagize ati “Ntiyigandaga koko, Eulade namumenye mu 1962, ni wa muntu woherezwaga muri Paruwasi ya Shangi ntiyinube, i Shangi mutumva ko ari hano hafi, ufata urugendo rwa Rusizi ukarenga Nyungwe…”

Yavuze ko mu myaka yose yabanye na Musenyeri Eulade ngo ntiyigeze yumva avuga nabi cyangwa agaragaza kutishimira akazi yahamagariwe n’Imana.

Mu myaka 66 yamaze ari padiri, Rudahunga Eulade yaciye muri Paruwasi 19 zirimo iya Rwankuba, Shangi, Rambura, Byimana, Muyunzwe, Ngoma, Save n’ahandi.

Abakirisitu bo muri Paruwasi ya Ngoma batanze ubuhamya bukomeye bw’uburyo Musenyeri Eulade yitangiye Abatutsi agahisha abarenga Magana arindwi muri Mata 1994 gusa byaje kurangira Interahamwe zimurushije ingufu zicamo benshi bake barokotse abanambaho kugeza babonye ubutabazi.

Yashyinguwe mu irimbi ry’abihayimana kuri Diyoseze ya Butare nyuma y’igitambo cya misa cyayobowe na Musenyeri Antoni Kambanda uherutse guhabwa inkoni y’ubushumba yo kuragira Diyosezi ya Kigali.

Umuhango wo kumuherekeza witabiriwe kandi na Musenyeri Mbonyintege Smaragde, Musenyeri Alexis Habiyambere na Musenyeri Tadeyo Ntihinyuzwa bari mu kiruhuko; Musenyeri Gahizi Jean Marie Vianney Igisonga cya Musenyeri Filipo Rukamba wa Butare n’abapadiri batabarika baturutse mu gihugu hose.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top