Iyobokamana

Musenyeri Muvunyi Louis ntakiyobora Diyosezi ya Kigali y’Itorero Angilikani

Musenyeri Muvunyi Louis ntakiyobora Diyosezi ya Kigali y’Itorero Angilikani

Nyuma yo guhabwa imirimo mishya, Musenyeri Louis Muvunyi Aimable wayoboraga Diyosezi ya Kigali y’Itorero Angilikani ntakiri umushumba wayo.

Musenyeri Louis Muvunyi Aimable wayoboraga Itorero Angilikani Diyoseze ya Kigali yahise asezera ku mirimo ye ndetse atanga inkoni y’ubushumba n’ibindi bikoresho by’ubuyobozi bwa Diyoseze.

Nk’uko bigaragazwa n’itangazo ryashyizweho imikono n’impande zombi, kuri uyu wa 23 Werurwe 2019, nibwo Musenyeri Louis Muvunyi Aimable yashyikirije inkoni y’ubushumba Umwepisikopi mukuru w’Itorero Angilikani mu Rwanda Dr Laurent Mbanda.

Iri tangazo rigaragaza ko Musenyeri Louis Muvunyi Aimable yasezeye ku buyobozi bwa Diyoseze Angilikani ya Kigali nyuma yo guhabwa inshingano nshya zo kuba ’Chaplain’ wa Kaminuza nshya y’iri torero yitwa “East African Christian University”.

Usibye kuba “Chaplain” azaba ari n’umwarimu wa tewolojiya (Theology) muri iyo kaminuza, umurimo utoroshye wo gutegura inkingi za mwamba z’itorero ry’ahazaza.

Yagiye guhita atangira kwitegura inshingano nshya yahawe n’inama y’Abepisikopi yateranye ku wa 5 Ukuboza 2018.

Ikinyamakuru Isimbi.rw gifite amakuru avuga ko mu gihe gito kiri imbere Inama y’Abepisikopi b’itorero Angilikani mu Rwanda izafata umwe muri ba Musenyeri agahabwa kuyobora Diyoseze ya Kigali, hanyuma hagatorwa Musenyeri mushya usimbura uzaba yaje muri Kigali.

Ibi bibaye nyuma y’umwanzuro w’Inama y’Abepisikopi yo kuwa 28 Gashyantare 2019 yemeje ko hatumizwa Inama idasanzwe ya Sinode y’Itorero Angilikani mu Rwanda Diyoseze ya Kigali ikamenyeshwa ibyo gusezera ku buyobozi bwa Diyoseze kwa Musenyeri Louis Muvunyi.

Hashingiwe na none ku mategeko y’itorero Angilikani mu Rwanda yashyizweho umukono kuwa 25 Mutarama 2008, muri Canon ya 23 mu gika cyayo cya 7 agace ka F, irebana n’igihe ubuyobozi bwa Diyoseze budafite uburimo; bityo bituma habaho inama ya Sinode idasanzwe.

Kuri uyu wa 23 Werurwe 2019 mu cyumba cy’inama ya Diyoseze Angilikani ya Kigali ni bwo habaye inama ya Sinode idasanzwe y’itorero Angilikani mu Rwanda Diyoseze ya Kigali, yatangijwe n’iteraniro ry’igaburo ryera ryayobowe n’Umwepisikopi Mukuru wa Province y’itorero Angilikani mu Rwanda Nyiricyubahiro Dr Laurent Mbanda.

Muri iyo nama idasanzwe Musenyeri Louis Muvunyi Aimable yashyikirije ArchBishop Laurent Mbanda inkoni y’ubushumba n’ibindi bikoresho by’ubuyobozi bwa Diyoseze ya Kigali, ibisobanuye ko agiye guhita yinjira mu mirimo mishya yahawe.

Ibi bije mu gihe umwepisikopi mukuru w’itorero Angilikani mu Rwanda ahamagarira Abangilikani kuzirikana ingingo eshanu biyemeje gushyira mu bikorwa nk’itorero zirimo kwigisha no guhugura abapasitori, kuvuga ubutumwa no gukuza abakristo, kwita ku mashuri y’incuke n’urubyiruko, kwita ku mutungo w’itorero no kuwucunga neza mu buryo burimo ubunyangamugayo ndetse no kwigira nk’itorero Angilikani mu Rwanda.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top