Andi makuru

Muri UK bategereje igikomangoma: Meghan Markle ari ku gise

Muri UK bategereje igikomangoma: Meghan Markle ari ku gise

Meghan Markle, umugore w’igikomangoma cy’u Bwongereza, Harry ari mu bihe bya mbere by’igise cy’umwana w’impfura, akaba n’umwuzukuru wa munani w’Umwamikazi Elizabeth II.

Ibinyamakuru bitandukanye bivuga ko ingoro y’ubwami y’icyo gihugu yatangaje ko guhera mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa mbere Meghan yatangiye igise, umugabo we Harry amuri iruhande.

Uyu mugore w’imyaka 37 ukunze kuvugwaho udushya tudasanzwe mu bikomerezwa biyobora u Bwongereza, yavuze ko yifuza kuzabyarira imuhira kandi akabyarira mu mazi.

Uyu muryango wavuze ko utazashyira ku karubanda iby’ivuka ry’umwana wabo, bitandukanye n’ibindi bikomangoma byo mu Bwongereza.

Ikinyamakuru The Mirror kivuga ko Meghan n’umugabo we babitewe no kwirinda ko amafoto y’umwana wabo yazajya hanze hakiri kare, kuko iyo igikomangoma cyavutse ba gafotozi bakora iyo bwabaga bakabona amafoto ye akiri mu bitaro.

Igitsina cy’umwana bari bubyare ntikiramenyakana. Bavuze ko bazagitangaza yamaze kuvuka.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top