Umukobwa uzwi mu kuvangavanga umuziki, Iradukunda Divine Grace uzwi nka Dj Ira yavuze ko nyuma yo guhabwa ubwenegihu bw’u Rwanda, yakomeje gutukwa no guterwa ubwoba n’Abarundi.
Tariki ya 16 Werurwe 2025 ni bwo Dj Ira yahawe Ubwenegihu bw’u Rwanda, akaba amaze umwaka abuhawe.
Nyuma y’uyu mwaka abuhawe, yagarutse ku bibazo ahura nabyo, abarundi bamutuka bamubwira ko yihakanye u Burundi.
Mu Butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Dj Ira yavuze ko atumva uburyo atukwa kandi u Burundi bwemera ubwenegihu bubiri.
Ati “U Burundi bwemera ubwenegihugu bubiri, gusaba ubw’u Rwanda ni nk’uko nari gusaba ubwa Amerika, Canada n’ahandi. Ariko kubera ko ari ubw’u Rwanda byabaye ibibazo.”
Yavuze ko nyuma y’umwaka ahawe Ubwenegihu bw’u Rwanda abantu bakimutuka bakanamutera ubwoba.
Ati "Nyuma y’umwaka muracyababaye, muracyantuka, muracyantera ubwoba? Kugeza ubu sindumva ikibazo gihari ariko reka tuganire. Nshobora kuba naracecetse mukagira ngo mfite isoni z’ibyo nasabye, nabihatirijwe cyangwa naba ntatewe ishema n’ubwenegihugu nasabye.”
Dj Ira kandi yashimangiye ko aticuza kuba yarasabye ubu Bwenegihugu kuko u Rwanda ni rwo rwamugize uwo ari we.
Ati "DJ Ira mwamumenye kubera u Rwanda, akazi nkora niho nagatangiriye, narahageze mpabwa rugari ndakora batitaye ko ndi umunyamahanga, n’ubu aho ngeze sinatinya kuvuga ko ari ukubera Imana n’u Rwanda wenda no gukora neza. Rwose nari mfite impamvu igihumbi zo gusaba ubwenegihugu bwaho.”
Yasabye aba bahura bakamutuka, bakamubwira ibyo bishakiye bakwiye kubireka kuko si byo kandi ko kuba yarasabye ubwenegihu bw’u Rwanda bitavuze ko yanga u Burundi.

Ibitekerezo
Murebwayire Antoinette
Ku wa 17-04-2026Ntakosawakoze gusaba ubwenrgihu muRda bareke bavuge nakazi kabo wahisemo ahumutima wae wishimira
Niyigaba jean cloude
Ku wa 17-04-2026Ntumu nago aru murundi niba mureke
Niyigaba jean cloude
Ku wa 17-04-2026Ntumu nago aru murundi niba mureke
Niyigaba jean cloude
Ku wa 17-04-2026Ntumu nago aru murundi niba mureke