Imyidagaduro

Mukurarinda yazanye irushanwa ’Hanga Higa’ mu matwara mashya

Mukurarinda yazanye irushanwa ’Hanga Higa’ mu matwara mashya

Umuhanzi Alain Mukurarinda yagaruye irushanwa ry’ubuhanzi asanzwe ategura, yongeyemo impinduka nshya yitezeho kuzatuma abasha kurinda isezerano agafasha umuziki w’u Rwanda gukomera.

Irushanwa ’Hanga Higa’ ritegerejwe ku nshuro ya gatatu kuri iyi nshuro rizazenguruka igihugu hashakishwa abana bafite impano mu kuririmba ariko bafite by’umwihariko mu muziki wa gakondo y’abanyarwanda.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Mutarama 2019, Alain Muku, yavuze ko iri rushanwa asanzwe ategura, muri uyu mwaka rizategurwa mu buryo bwa gihanga kandi ntibahitemo gukora ibyihitiwe bitatekerejweho cyane. Bahisemo gutora injyana ya gakondo ndetse no kugabanya umubare bahitagamo w’abatsinze.

Yagize ati "Fata umwana umwe, fata babiri ariko ushoboye wanakurikirana mu gihe udahari."

Ibi yabishingiye ko magingo aya nubwo arwana inkundura yo kuzamura abana bo mu Rwanda we asigaye yibera mu muhanga nubwo yemeza ko igihe kizagera akagaruka gufatanya n’abandi kubaka umuziki wo ku ivuko abasangiza ubunararibonye bwamushibutsemo bitewe n’uko yabonye umuziki ahandi ukorwa.

Yagize ati “Mbahaye urugero rw’ahantu mba muri Côte d’Ivoire iyo ugiye mu munsi mukuru waho, yaba igitaramo runaka nta ndirimbo yindi wumva kuva batangiye kugeza batashye. Bumva indirimbo zabo zishingiye ku muco wabo, zicurangishije ibicurangisho by’iwabo cyangwa se ibicurangisho bigezweho ariko bacuranga iby’iwabo.”

Uyu mugabo kuri uba muri Côte d’Ivoire yavuze ko muri iki gihugu yahasanze umuco wo gukunda injyana yabo gakondo ari nayo mpamvu ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika byateye imbere.

Mu gushyigikira impano za gakondo y’umwimerere wa kinyarwanda, Mukurarinda yavuze ko ubu yahereye ku muhanzi Nsengiyumva waririmbye indirimbo yitwa "Igisupusupu n’igisukari majyani, mariya we!" Uyu akoresha umuduri ushobora no kumvikana mu byuma ndangururamajwi.

Binyuze mu irushanwa ’Hanga Higa’ ry’uyu mwaka, Mukurarinda yavuze ko ashaka gutoranya umuntu umwe ufite impano yihariye akamushyigikira mu kumuteza imbere aho gufata benshi atazabasha kuzamura bose bagahera aho yabasanze.

Yagize ati "Mu gutangira ubundi natwe twabaga dufite inyota yo kuryoherwa n’impano zikomeye z’abo twabonaga harimo no kutagira uburambe muri byo, ariko ubu ubwo twamaze kubona ibyo twabasha gukora, ntabwo tuzongera kujya mu majonjora ngo tuvuge ngo yooo uziko uriya tutamusiga, uyu nawe tumutware, n’ibindi. Ahubwo tuziyemeza gufata impano imwe kabuhariwe tuyizamure."

Muri uyu mwaka hazabaho ibikorwa bizenguruka ibice bitandukanye by’igihugu hashakishwa abahanzi bifitemo ubushobozi bwo kuririmba kugira ngo bazamurirwe ibikorwa n’ubwamamare.

Mukurarinda utegura irushanwa ’Hanga Higa’ ni umwe mu bahanzi bafite indi mirimo ikomeye bakoze mu gihugu kuko yageze mu kazi k’ubushinjacyaha mu mwaka wa 2002.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • NDAYISENGA NASOR
    Ku wa 5-02-2019

    ?<: Ese Umuntu Abaye Azi Kuririmba Neza Gakondo Atazigucuranga Bamwakira?>

IZASOMWE CYANE

To Top