Imyidagaduro

Miss Uwihirwe Yasipi agiye kujya kwiga muri Amerika

Miss Uwihirwe Yasipi agiye kujya kwiga muri Amerika

Miss Uwihirwe Yasipi Casmir yamaze gusaba ishuri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ateganya kuzajya kwigayo ibyerekeye ikoranabuhanga n’ubucuruzi bwibanda ku ikoreshwa rya Robots.

Uwihirwe Yasipi Casmir, ni umwe mu bakobwa 20 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2019, yazamukiye ku itike yakuye mu majonjora yabereye mu Ntara y’Uburasirazuba aho akomoka asoza agizwe Igisonga cya Mbere cya Miss Nimwiza Meghan wahize abandi.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Isimbi.rw, Miss Uwihirwe Yasipi yashimangiye ko ateganya kujya kwiga Kaminuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Kaminuza yigisha ibyerekeye Mudasobwa, Ubucuruzi n’Ikoranabuhanga rishingiye ku mikoreshereze ya za Robots.

Yagize ati “Nzatangira kwiga nyuma y’umwaka ariko ndateganya kwiga Ikoranabuhanga rya Mudasobwa, Ubucuruzi n’Itumanaho [Computer Science with Business Information] nkibanda cyane ku ikoreshwa rya Robots.”

Yongeyeho ko iri shami ritaboneka mu mashuri yo mu Rwanda ari nayo mpamvu yashatse Kaminuza ibyigisha muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Miss Yasipi ati “ Ntabwo iri shami riba mu Rwanda, nteganya kuzajya kubikomereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igisigaye ni ukuzuza ibisabwa.”

Miss Uwihirwe Yasipi uherutse gutangiza Casmir Foundation izajya yita ku bana baba ku muhanda yavuze ko azajya kwiga mu mwaka w’amashuri utaha asoje inshingano ze.

Uwihirwe Yasipi Casmir ni umukobwa w’imyaka 18 yasoje amashuri muri Lycée de Kigali mu ishami ry’Imibare, Ubugenge na Mudasobwa. Asanzwe atuye mu Mujyi wa Kigali i Kinyinya ariko yiyamamarije mu Burasirazuba aho akomoka.

Muri Miss Rwanda yinjiranye umushinga wo guteza imbere impano z’urubyiruko no gukomeza kurushishikariza gutekereza mu buryo bwisumbuye agezemo aza kuwuhindura afata uwo kwita ku bana baba ku muhanda akabasubiza mu mashuri.

Uyu mukobwa asanzwe ari umuhanga mu mivugo yiganje mu rurimi rw’Icyongereza, yaherukaga kwegukana umwanya wa mbere mu irushanwa ry’abahiga abandi mu mivugo rizwi nka ‘Kigali Itatswe n’Ubusizi’ ryabaye ku wa 27 Ukwakira 2018.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top