Imyidagaduro

Miss Nimwiza Meghan yagiye i Musanze gutinyura urubyiruko gukora ubuhinzi

Miss Nimwiza Meghan yagiye i Musanze gutinyura urubyiruko gukora ubuhinzi

Nyampinga w’u Rwanda wambaye ikamba, Nimwiza Meghan, yatangije ubukangurambaga bwo gushishikariza urubyiruko gutinyuka gushora imbaraga mu buhinzi n’indi mirimo ibushakiyeho.

Ni ibikorwa yahereye mu Karere ka Musanze nyuma yo gukora inyigo y’umushinga we mu buryo burambuye no gushaka abafatanyabikorwa batandukanye nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi butegura irushanwa rya Miss Rwanda bumufasha gukurikirana ibyo yiyemeje.

Ubu bukangurambaga yabugabanyijemo ibice bitatu aho igice cya mbere ahura n’urubyiruko rusanzwe rukora ubuhinzi abashyiriye ubutumwa bw’icyizere ndetse akanafasha ababikora by’umwuga n’ababikora bisanzwe bakungurana ibitekerezo bitandukanye bari kumwe n’inzobere mu buhinzi n’ubworozi mu rubyiruko rwibumbiye muri Rwanda Youth In Agriculture form (RYAF); BDF; inzego za leta n’abikorera ku giti cyabo.

Aha buri wese bijyanye nicyo akora akareba uruhare rwe mu kugira ngo ubuhinzi bw’ubunyamwuga bwimakazwe cyane cyane bigendeye ku rubyiruko ariko bibanda kubabisanzwemo.

Igice cya kabiri ni ukuganiriza urubyiruko rutaba mu buhinzi ndetse bakiri bato yibanda ku bakiri mu mashuri yisumbuye agatangira kubereka uburyo icyo waba wiga cyose gifite aho cyahurira n’ubuhinzi. Aha agenda aganira n’urubyiruko ruri mu mashuri aho ari kumwe n’itsinda ryose ryo mu cyiciro cya mbere baganiriza urwo rubyiruko bagasangira ibitekerezo.

Mu cya gatatu yifashishijemo Miss Rwanda wa 2018 ufite umwe mu mishanga ye yatangiye muri uwo mwaka wo kurwanya imirire mibi aho imwe mu nzira yihisemo gukoresha harimo no kubaka uturima tw’igikoni aho bishoboka. Bavuga ko ari muri urwo rwego aho bari gusura ibigo by’amashuri bari gusiga bakoze n’umurima w’imboga bifashishije inzobere kuva mu nzego zitandukanye ndetse n’abanyeshuri.

Muri ibi bikorwa yakoze kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Gicurasi 2019, abihereye i Musanze, Miss Nimwiza Meghan yahuye n’urubyiruko rwagize umwanya wo kuganira n’inzego zitandukanye, mu kubamara impungenge abahinzi bari bafite; kubaha inama zibafasha ndetse n’ibindi bitandukanye.

Nyampinga w’u Rwanda yaboneyeho no kumenyesha abahinzi n’aborozi bari bateraniye aho kuri gahunda y’ubwishingizi bw’amatungo ndetse n’iy’ubwishingizi bw’ubuhinzi bugiye gutangira vuba aha, byari inkuru nshyashya kuri benshi ariko ari n’inkuru nziza kuri bose bagaragaje ko babyishimiye.

Nyuma yasuze ikigo cya GS Musanze ndetse na E.S Musanze aho yaganiraga n’urubyiruko rwaho ku byiza by’ubuhinzi ndetse anabereka amahirwe aburimo. Urubyiruko rwanyuzwe ndetse rusobanukirwa byinshi ku buhinzi.

Miss Nimwiza arakomereza ubukangurambaga bwe ku ishuri rya Sunrise High School. Ni ibikorwa ari gukora ari kumwe n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo uturere asura, Minagri, RYAF, BDF n’abandi.

Yasuye abari mu bigo by'amashuri baganira ku bijyanye n'ubuhinzi
Miss Nimwiza Meghan na Iradukunda Liliane bafatanyije n'abanyeshuri gukora uturima tw'imboga
Nyampinga w'u Rwanda afata ifunguro n'abanyeshuri
Miss Nimwiza n'abatanyabikorwa be baganiriza urubyiruko rw'i Musanze
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top