Muhikira Bellange Irene wigeze kuba Nyampinga wa INILAK, yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Mata 2019, yari amaze igihe gito arushinze.
Ikinyamakuru Isimbi.rw cyahawe amakuru n’umwe mu muryango wa Miss Muhikira ko “yitabye Imana nijoro, yari arimo kubyara.”
Uwatanze amakuru ntiyasobanuye niba umwana Miss Muhikira yari atwite yabashije kuvuka ari muzima, turacyakurikirana ngo tumenye uko bihagaze.
Miss Muhikira Irene, yambitswe ikamba rya Nyampinga wa Kaminuza ya INILAK[Independent Institute of Lay Adventists of Kigali] ku wa 25 Nzeri 2011, nyuma ye nta wundi mukobwa watowe.
Miss Muhikira yari aherutse kurushinga muri Zion Temple mu Gatenga ku itariki ya 28 Nyakanga 2018. Yarongowe na Burabyo Ghislain umuvandimwe wa Yvan Buravan.

Ibitekerezo