Andi makuru

Mfite ibibazo bikomeye ngira ngo nararozwe, nkore iki?

Mfite ibibazo bikomeye ngira ngo nararozwe, nkore iki?

Ndi umusore mfite imyaka makumyabiri n’itandatu(26) , nkaba ndangije kaminuza. Ikibazo mfite giteye gitya;

Mfite ibintu mu buzima byanzengereje nkeka ko bashobora kuba barandoze cyangwa se shitani akaba ari kunyifashisha mukunyigarurira no kuyobya benshi.

1.Ndi umusinzi mu buryo bukabije

2. Ntangiye no gusambana cyane kandi ibi sinabikoraga

3. Ndikinisha ku buryo nshobora kuba nabikora buri munsi keretse wenda nasambanye.

Byose byatangiye niga mu mashuri yisumbuye( secondaire )nari umuhanga cyane kandi ndi umwana w’ikitegererezo muri bagenzi banjye, naje gutangira kunywa ibisindisha cyane niga mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye ni bwo nari ntangiye kubona ku gafaranga gake ubwo no mu myigire nsubira inyuma cyane, uwo twabaga duhanganye mu ishuri yagize amanota 8 njye ndatsinda ariko ngira amanota 5 kandi yabaga uwa mbere nkaba uwa kabiri cyangwa nkaba uwa mbere akaba uwa kabiri.

Inzoga zari zitangiye kujya zintwarira umwanya. Nakomeje uko nzakugeraho nshinga akabari niga mu mwaka wa 2 wa kaminuza (university ) byaje no kundindiza cyane mu masomo, nyuma y’umwaka umwe n’amezi make naje guhomba mbivamo iby’akabari.

Mu guhomba kwanjye naje kugira akantu ko kutabyakira nywa inzoga by’indega kamere n’amafaranga nakagurishije ndayanywera ntangira n’ubusambanyi, kwikinisha mbese numva isi irananiye ubu tuvugana nta kazi mfite nta n’igiceri cya mirongo itanu.. Nari wa mwana uzi gukora ariko byose sinzi uko byagiye iyo ngiye mu kabari simba nshaka gutaha mbese keretse amafaranga anshiranye.

Mukuri narahindutse abanzi bo barumiwe, ababyeyi byarabayobeye. Mfite ikibazo sinjya mbasha kumara byibuze icyumweru ntanyweye inzoga( dose). Mba numva hari ikibura muri njyewe.

Ndashaka mungire inama niba hari uwaba yaranyuze mu buzima nk’ubwa njye yampa inama y’uko yabashije kureka inzoga cyangwa kuzigabanya.

Kuba nsigaye nca ku mukobwa nkakebaguzwa n’uwo mfite ntampaze nkumva ndarikiye abandi byo umuntu yabikira ate? Dorebko bitari ibintu byanjye kabi.

Ese ni gute umuntu yabasha kureka kwikinisha cyane cyane ibi mbikora iyo ndebye amafirime y’ubusambanyi. ndi mu rugo ntacyo nkora.

Mu by’ukuri ndaremerewe niba hari umuntu wabasha kumfasha yangira inama. Murakoze cyane ku bw’inama zanyu nziza muri bungire

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Josh
    Ku wa 8-10-2022

    Aba bantu bakugiriye inama Bose jye ndabona nta mama nzima irimo kuko nawe niba Uri muzima warusanzwe ubizi gusa GANA abaganga bakurikirana abantu bafite ibibazo byo mu mutwe cg ugane aba gakondo jye Niko mbyumva

  • -xxxx-
    Ku wa 4-10-2022

    yesu niwe wanyine wagufasha urabona ukuntu usabye abantu ubufasha kandi bataza muriwowe imbere ngobaguhindure hari uwaza imbere yawe muriwowe akaguhindura kuko yagumpfiriye uwo niyesu kandi aragukunda nubuzima bwawe bufite intego suko bwakabaye mwegere mumagambo yawe umubwire kurushye umubwire kowakosheje aribukwikorere iyo mitwaro nange yarabinkoreye nukuri kandi ataribyo kubeshya narimeze nkawe

  • Someone
    Ku wa 6-04-2020

    Jye inama nakugira ni ugushaka izindi occupation ushyira mu mwanya wo kuba uri wenyine! Mu yandi magambo ntugakunde kuba wenyine cyane. Wirinde izo video z’ubusambanyi kuko nazo ni intandaro. Ikindi ushake inshuti nziza z’umumaro. Ikiruta byose usenge ubyereke Nyagasani wemerere Kristo kuza muri wowe Akurwanirire!

  • Niwemfura shadadi
    Ku wa 5-04-2020

    Ku kwikinisha woe uzabanz wumveko ari bibi numara kubyakira bizagufasha
     nujya kubibitekereza ujye urahita ushaka icyindi cyintu wakora cyatuma wibagirwa byabindi watekerezaga harimo gukora sport gusimbuka umugozi gukora imirimo nibindi ibyo byagufasha

  • Claudine
    Ku wa 3-04-2020

    Inama ntakugira wowe iyambaze nyagasani ubundi byose azabikemura ugabanye izo nzoga zikoshya maze irari urireke ubundi byose bizagenda biza wiyambaze umubyeyi bikiramariya

  • Nkusi Norbert
    Ku wa 3-04-2020

    Gukizwa ukakira Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwawe nibyo byonyine byagufasha! Natwe twese twari tumeze nkawe ariko Yesu iyo ageze mubugingo bwawe arabihindura kuko wowe ntiwabyishoboza kubwawe! Iyo umaze gukizwa inyota yibyo byose byakubase irashira ukaba mushya! Sanga Yesu urakira. Uzanyandikire kuriyi aimel tuganire! nnkusi2@gmail.com

  • Uwimbabazi
    Ku wa 3-04-2020

    Njyewe inama nakugira yambere senga kd ureke inshuti ufite zikujyana muribyo byose ikindi kd umva inama ababyeyi bakugira kuko nizo nshuti nziza ufite zonyine ikindi kd kwikinisha nibibi cyaneee bigira ingaruka mbi kubuzima bwawe kujyera ushaje kd nukomeza ibyo bibi uzashiduka namashuri wize ntacyo akumariye ganiriza umwe mubabyeyi bawe umubwire ikibazo ufite azakugira inama nziza

IZASOMWE CYANE

To Top