Imyidagaduro

Meghan yagiye i New York mu birori byo kwitegura umwana atwite (Amafoto)

Meghan yagiye i New York mu birori byo kwitegura umwana atwite (Amafoto)

Igikomangoma Henry Harry na Meghan Markle bamaze hafi amezi umunani bakoze ubukwe, ubu baritegura kwibaruka imfura yabo.

Meghan Markle w’imyaka 37 yagiye i New York kwitabira ibirori byo kwitegura umwana we n’igikomangoma Harry, byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Gashyantare 2019.

Meghan Markle yageze i New York ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, yagiyeyo ku butumire bw’inshuti ze zamuteguriye ibirori bya Baby Shower byayobowe na Amal Clooney[w’imyaka 41] na Serena Williams wa 37.

Mail Online yatangaje ko, Meghan yagiye i New York muri baby shower nyuma y’ibindi birori byari byitabiriwe na Gayle King na Jessica Mulroney. Yagiye mu ndege ye bwite ya Gulfstream G450 yishyuwe amadolari 250,000[asaga miliyoni 245Frw].

Muri Kanama 2018, Meghan nabwo yagiye muri Canada i Toronto mu ndege ya Air Canada agiye gusura inshuti ye magara Jessica Mulroney.

Ibirori bya Baby Shower byo kwitegura umwana wa Meghan byabereye mu cyumba cyakodeshejwe amadolari asaga 75,000 muri The Mark.

Abana ba Prince George, Princess Charlotte na Prince Louis bagiye bavukira mu Bitaro bya St. Mary’s Hospital.

Meghan n’umugabo we bashobora kuzabyarira muri Frimley Park Hospital muri Surrey.

Duchess wa Sussex hano yarimo yinjira mu ndege yamusubije mu Bwongereza
Meghan akimara gukorerwa ibirori bya Baby Shower yahise yurira indege
Meghan arakuriwe
Indege Gulfstream G450 yatwaye Meghan wenyine
Ngo yagiye i New York afite abarinzi batanu
Imbere muri Gulfstream G450 ni uku haba hateye
Izi modoka ni zo zatwaye imizigo Meghan yasubiranye mu Bwongereza
Imodoka zatwaye ibyo yahawe muri Baby Shower
Izi modoka zabigejeje ku ndege yatwaye Meghan
Amal Clooney yari muri ibi birori
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top