Meghan Markle n’umugabo we, igikomangoma cy’u Bwongereza Harry, bashobora kuzaza gutura muri Afurika nibamara kubyara umwana wabo wa mbere.
Ikinyamakuru The Sunday Times kivuga ko uyu muryango w’ibwami uteganya kuzaba muri Afurika mu gihe cy’imyaka iri hagati y’ibiri n’itatu mu rwego rwo kugira ngo babyaze umusaruro ubwamamare bwabo. Gusa hari abavuga ko bazahamara amezi atandatu.
Bivugwa ko aba bombi bateganyirijwe umwanya ukomeye wo guserukira ubwami bw’u Bwongereza mu rwego mpuzamahanga.
David Manning wahoze ari ambasaderi w’u Bwongereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba ari umujyanama wihariye w’igikomangoma Harry mu bijyanye n’ububanyi mpuzamahanga niwe wazanye iki gitekerezo.
Yamusabye ko yakwibanda ku bikorwa mpuzamahanga birimo imirimo y’Umuryango w’Ibihugu bivuga Ururimi rw’Icyongereza Commonwealth.
Umuvugizi w’ubwami yavuze ko bazafata umwanzuro ntakuka mu mwaka utaha wa 2020 kuko bazabanza bakiha umwanya wo kurerera umwana wabo mu rugo rwabo rwitwa Frogmore Cottage.
Ati “Imigambi yabo yo mu gihe kizaza ntiranoga neza muri iki gihe. Nta myanzuro bari bafata ku byo bateganya.”
Muri Afurika hari ibihugu 19 biri muri Commonwealth birimo n’u Rwanda. Meghan Markle n’umugabo we baherutse gusura Afurika ya Ruguru muri Gashyantare aho batembereye Maroc.
Meghan kandi yagizweVisi-Perezida w’Itsinda rishinzwe Commonwealth ry’Umwamikazi w’u Bwongereza.
Uyu mugore n’umugabo wabo bakoze agashya; mu gihe bimenyerewe ko iyo haravuka igikomangoma, hatangazwa itariki kizavukiraho, bo barayihishe.
Bivugwa ko Meghan ashaka ko azavukira iwabo mu rugo, akabyazwa n’umugore kandi akabyarira mu mazi.

Ibitekerezo