Siporo

Mashami arahagurukana abakinnyi 26, babiri barasigaye

Mashami arahagurukana abakinnyi 26, babiri barasigaye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ikipe y’igihugu y’u Rwanda irahaguruka mu Rwanda yerekeza muri Cameroun gukina umukino wa gishuti aho mu bakinnyi 28 bari mu mwiherero ihagurukana 26, hagasigara 2.

Nyuma y’imyitozo igera kuri 4 amaze iminsi akorana n’abakinnyi yahamagaye uko ari 28, umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent yahisemo gusiga umunyezamu Habarurema Gahungu ndetse na Bukuru Christophe mu rugendo rwerekeza muri Cameroun.

Nyuma y’uko urugendo rwagiye rusubikwa, Amavubi biteganyijwe ko ahagaruka mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2020 saa 9:00’.

Umukino wa gishuti w’u Rwanda na Cameroun uzaba ku wa Mbere tariki ya 24 Gashyanatre 2020, nyuma y’uyu mukino Amavubi azahita agaruka i Kigali kwitegura umukino wa Congo Brazaville tariki ya 28 Gashyantare 2020, ni imikino yose irimo kuba mu rwego rwo kwitegura CHAN 2020.

Dore abakinnyi ahagurukana

Abanyezamu: Kimenyi Yves (Rayon Sports), Ndayishimiye Eric Bakame(AS Kigali), Kwizera Olivier (Gasogi United)

Ba Myugariro: Mustinzi Ange, Manzi Thierry, Fitina Omborenga, Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rugwiro Herve, Rutanga Eric, Iradukunda Eric Radu(Rayon Sports) na Nsabimana Aimable(Police FC)

Abakina hagati: Niyonzima Olivier Sefu, Manisimwe Djabel (APR FC), Nshimiyimana Amran, Niyonzima Ally (Rayon Sports), Twizerimana Martin Fabrice (SC Kiyovu Sports), Nshuti Dominique Savio, Ngendahimana Eric (Police FC) na Nsabimana Eric Zidane.

Ba rutahizamu: Byiringiro Lague, Danny Usengimana (APR FC), Sugira Ernest, Bizimana Yannick (Rayon Sports), Iyabivuze Ose, Mico Justin (Police FC) na Iradukunda Jean Bertrand(Mukura VS)

Bukuru Christophe na we yasigaye
Umunyezamu Gahungu yasigaye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top