Umuco

Mani Martin yatangije urugamba rwo kumenyekanisha imbyino gakondo

Mani Martin yatangije urugamba rwo kumenyekanisha imbyino gakondo

Mani Martin yatangije urugamba rwo kumenyekanisha imbyino z’Abanyarwanda yifashishije abakunda umuziki we, atewe ishyaka n’abandi bahanzi babikora ariko bakifashisha imbyino n’umudiho mvamahanga gusa.

Uyu muhanzi yatangije irushanwa ryo ku mbuga nkoranyambaga rito asaba abakunzi be babasha kubyina no kuririmba mu buryo bwihariye indirimbo ye ’Ndaraye’ uhize abandi akegukana ibihembo birimo amafaranga agera ku bihumbi 50 Frw no kuzakorana na we indirimbo.

Yagize ati "Natekereje gukora iki gikorwa cya ’Dance & Sing Challenge’ kuri iyi ndirimbo ’Ndaraye’ kuko niyumvisemo ko bikenewe ku ndirimbo nka yo y’umudiho wa Kinyarwanda, mbona izindi njyana nyinshi bikorwa ariko nari ntarabonaho injyana yo mu Rwanda abantu bayisubiramo mu buryo butandukanye."

Yakomeje agira ati "Ni uburyo rero bwo guha amahirwe abakunze iyi ndirimbo ubwayo ndetse n’abakunda uyu mudiho ukomoka mu Majyaruguru y’u Rwanda. Kuba ifite umudiho wa Kinyarwanda ubwabyo ntibyabuza uwiyumvamo impano yo kuyibyina cyangwa kuyiririmba ukundi we abyumva. Ntawe uhejwe."

Abafite ubuhanga n’impano zihariye mu kubyina no kuririmba, yavuze ko bizajya bibasaba gukoresha imbuga nkoranyambaga za Instagram na Facebook bifashishije hashtag #Ndaraye no kumumenyesha [bakoresheje uburyo bwa Tagging] ku mashusho y’umunota umwe.

Mani Martin ni umwe mu bahanzi bo mu Rwanda bamaze kuba 'verified' kuri Instagram

Mani Martin yavuze ko iyi ndirimbo yise ’Ndaraye’ imaze iminsi itegurirwa amashusho yiteze ko azasohoka mu gihe cya vuba, ati "Icyo nabwira abakunzi ba muzika yanjye ni uko bashonje bahishiwe, buri munsi buri saha mba ntekereza ibyo nabagezaho biruta ibyo nabahaye mbere."

"Ndaraye" indirimbo ya Mani Martin iri mu zigize album yise "Afro" ni umwe mu mishinga amaze igihe kinini ategura kuko yatangiye kuyishakira abazayibyinamo mu 2017. Ni indirimbo ubwayo ifite umudiho w’Ikinimba.

’Ndaraye,’ indirimbo ya Mani Martin ifite umudiho w’Ikinimba

Mani Martin ngo yagize iki gitekerezo biturutse ku buryo abandi bahanzi babikora ku ndirimbo z'umudiho mvamahanga gusa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top