Mama Beni, umwe mu bakinnyi b’imena ba filime y’uruhererekane City Maid ageze kure imyiteguro y’ubukwe bwe n’umukunzi we Sebera Eric.
Ubusanzwe yitwa Nicole Ruburika Uwineza, yamenyakanye cyane muri sinema nka Mama Beni by’umwihariko muri filime ikunzwe cyane mu Rwanda ‘City Maid’.
Ubukwe bwa Mama Beni na Sebera Eric buteganyijwe ku itariki ya 29 na 30 Ukuboza 2018, ku munsi wa mbere hazaba ibirori byo gusaba no gutanga inkwano hanyuma bucyeye bwaho bajye gusezerana imbere y’Imana.
Ubu, Mama Beni ageze kure yisuganya. Inshuti n’abavandimwe bamukoreye ibirori byo kumusezeraho no kumuha impanuro bizwi nka ‘Bridal Shower’ mu gihe habura ibyumweru bibiri ngo ajye kubana n’umugabo we.
Mama Beni yakundanye na Sebera Eric nyuma y’uko uyu musore yari amaze igihe atandukanye na Saphine Kirenga na we uzwi cyane muri sinema nyarwanda.

Ibitekerezo
Hagenimana theogene
Ku wa 12-12-2018mama beni nukuri azagire ubukwe bwiza kdi azarushinge neza rutazajegajega