Magashi, icumbi rifite ubwiza budasanzwe rigiye gutahwa muri Pariki y’Akagera (Amafoto)
Pariki y’Igihugu y’Akagera igiye kunguka icumbi rishya ryihariye mu bwiza rizayongerera imbaraga mu kureshya ba mukerarugendo bihagazeho baturuka mu bice bitandukanye by’Isi baje kwihera ijisho inyamaswa ziyirimo.
Iri cumbi rizaba ryitwa Magashi rifite ibyumba bitandatu by’abashyitsi byoroshya no mu kureba ubwiza bw’Ikiyaga cya Rwanyakazinga byitegeye rikanagira aho kwishimishiriza hatandukanye ku bakunda umuvinyo, aho kurira, aho kogera n’izindi serivisi.
Forbes yatangaje ko iri cumbi rifite imyubakire ishushanya umuco gakondo w’u Rwanda rizatahwa na Wilderness Safaris mu mpera z’itumba rya 2019.
Magashi, icumbi rishya ryihariye rigiye gutahwa muri Pariki y’Akagera rizajya rishoboza abaririmo kwirebera ubwiza bw’urusobe rw’ibinyabuzima bitandukanye biri muri Pariki y’Akagera haba ku manywa na nijoro ndetse banatemberezwe haba gukora ingendo z’amaguru cyangwa mu bwato.
Iri cumbi riri mu cyiciro cy’ahenze cyane ryubatswe ku bufatanye bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) n’Umuryango ufite intego zo kubungabunga pariki kuri uyu mugabane, African Parks, uterwa inkunga n’umuherwe Howard G. Buffett.
Magashi Camp izatura mu gice cy’Amajyaruguru y’Uburasirazuba bwa Pariki y’Akagera ahitegeye Ikiyaga cya Rwanyakazinga kibarwa mu bya mbere bicumbikiye imvubu nyinshi n’ingona nini muri Afurika.
Pariki y’Akagera muri iki gihe ibasha kuvamo 75% by’ubushobozi buyishyigikira icumbikiye inyamaswa zose eshanu zizwi nk’inini muri Afurika zirimo intare, ingwe, inkura, inzovu ndetse n’imbogo cyo kimwe n’inyoni zo mu bwoko busaga 500.
Iyi pariki iri mu zashegeshwe cyane na Jenoside yakorewe Abatutsi kuko inyamaswa nyinshi zari ziyirimo mbere zahungiye mu bindi bihugu gusa ibintu byahinduye isura nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu by’umwihariko muri iki gihe irarushaho kwiyubaka bishingiye ku masezerano yo kuyicunga y’imyaka 20 RDB yagiranye na African Parks.

Ibitekerezo