Imyidagaduro

Lupita Nyong’o yasubije abakomeje kumwifatira ku gahanga

Lupita Nyong’o yasubije abakomeje kumwifatira ku gahanga

Umunyamideli n’umukinnyi wa filime ukomoka muri Kenya na Mexique, Lupita Nyong’o, yavuze ku banenze icyemezo cyo kumugira umwe mu bakinnyi bakomeye muri filime nshya ya Christopher Nolan, The Odyssey, ishingiye ku nkuru y’ikirangirire ya Homer yo mu Bugereki bwa kera.

Lupita w’imyaka 43 azakinamo ari Helen of Troy ndetse n’umuvandimwe we Clytemnestra, ibintu byakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bibajije impamvu umukinnyi w’umwirabura yahawe izi nshingano zishingiye ku nkuru y’Abagiriki bo hambere.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Elle Magazine, Lupita yavuze ko adaha umwanya kunengwa kwe ahubwo yibanda ku cyerekezo Christopher Nolan afite kuri iyi filime.

Yagize ati “Nshyigikiye cyane uburyo Chris ashaka kuvuga iyi nkuru n’icyerekezo yayihaye. Abakinnyi bayirimo bahagarariye isi yose. Sinshyira igihe cyanjye mu kwiregura kuko kunengwa kuzahora kubaho n’iyo nabisubiza cyangwa simbikore.”

Yakomeje avuga ko The Odyssey ari inkuru yagutse irenze umuco umwe, ari yo mpamvu gukoresha abakinnyi baturuka imihanda yose y’isi bifite igisobanuro gikomeye.

Lupita yavuze kandi ko gukina nka Helen of Troy ari icyubahiro gikomeye kuri we, cyane ko ari umwe mu bagore bafite amateka akomeye mu buvanganzo bw’isi.

Ati “Nifuzaga kumenya uwo uyu muntu ari we birenze ubwiza bwe. Helen ni ikimenyabose, ariko nifuzaga kureba ibirenze uko agaragara. Gukorana n’umwanditsi nka Chris bituma byose biboneka mu nyandiko, aho ubushakashatsi buhera.”

Iyi filime izakinwamo kandi n’ibindi byamamare birimo Zendaya, Anne Hathaway, Charlize Theron, Matt Damon, Tom Holland, Robert Pattinson n’abandi.

Ibi bibaye nyuma y’igihe gito Lupita agarutse no kuvuga ku bihe bikomeye yanyuzemo ubwo visa ye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari yararangiye, aho yavuze ko gutsindira igihembo cya Oscar byamufashije kubona ibyangombwa byo kuhatura burundu.

Lupita Nyong’o yasubije abakomeje kumwifatira ku gahanga
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top