Perezidansi ya Sudani y’Epfo yatangaje ko nta kabyiniro kazongera gufungura mu murwa mukuru, Juba, mu rwego rwo kwirinda ibikorwa by’ubwomanzi bidukorerwamo.
Itangazo ubuyobozi bw’icyo gihugu bwashyize ahagaragara riragira riti “Guverinoma iyoboye umujyi wa Juba yahagaritse utubyiniro, utubari n’ibitaramo biba mu gihe cy’ijoro byose.”
Umuyobozi wa Juba, Augustino Jadalla Wani yavuze ko utubyiniro dufungwa burundu naho utubari tugakora mu masaha ya mbere y’umugoroba, naho ku manywa tugafungwa.
Ati “Utubyiniro tuzafungwa burundu kuko ibihakorerwa biteye inkeke, byazagira ingaruka ku hazaza h’igihugu.”
Yavuze ko hari abana b’abakobwa b’imyaka ingana na 13 cyangwa munzi yayo bicururiza mu tubyiniro. Uyu mugabo kandi yavuze ko bazategeka abagabo n’abagore bakazajya bemererwa kwinjira mu mahoteli ari uko berekanye icyemezo cy’ugushyingirwa.
Sudani y’Epfo imaze imyaka itandatu mu ntambara nubwo kiri mu gahenge nyuma y’amasezerano y’amahoro yo muri Nzeli umwaka ushize.
)
Ibitekerezo