Imyidagaduro

Kwizera Olivier yabaye umugisha ku bahanzi bo muri Nigeria

Kwizera Olivier yabaye umugisha ku bahanzi bo muri Nigeria

Kwizera Olivier yakomeje kuba umugisha ku bahanzi bo muri Nigeria, nyuma yo gukundisha abanyarwanda indirimbo ’Anxiety’ ya Paddy K, ubu hagezweho ‘Soldier’ y’abahanzi TiMi, Kpee na Priesst.

Uyu munyezamu w’Ikipe y’Igihugu na Rayon Sports, Kwizera akomeje kumenyekanisha indirimbo z’abahanzi bo muri Nigeria, binyuze mu kumenyekanisha indirimbo zabo mu buryo buhambaye.

Mu minsi yashize ni bwo Kwizera Olivier yagaragaye arimo aririmba indirimbo ‘Anxiety’ y’umuhanzi Paddy K, ikaba yarahise ikundwa cyane mu Rwada bigera no kuri uyu muhanzi wahise ashimira uyu munyezamu uburyo yamufashije cyane.

Kuri ubu hagezweho indirimbo ‘Soldier’ y’abahanzi TiMi, Kpee na Priesst, aherutse kugaragara ayiririmba, bigatuma itangira guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga, ikundwa cyane mu Rwanda.

Abinyujije kuri Instagram, TiMi Mafe yavuze ko ikintu gitangaje mu kwezi gushize yari mu Rwanda, akaba yarahakunze, na we yashimiye Kwizera.

Ati “Ikintu gitangaje ni uko nari ndi i Kigali mu kwezi gushize ariko ni ahantu heza cyane nigeze njya. Uyu ni Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu, nandikiwe n’abantu benshi cyane, ni ibintu byiza nigeze mbona mu buzima, ikintu gitangaje ni uko indirimbo yacu ‘Soldier’ iri mu zikunzwe mu Rwanda, ubu tugiye kujya ku mwanya wa mbere.”

Kwizera Olivier akaba ari umwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga n’ingeri zose yaba muri siporo no mu myidagaduro.

TiMi indirimbo ye Soldier ikomeje gukundwa cyane mu Rwanda kubera Kwizera Olivier
Kwizera Olivier akomeje kwandika izina akundisha abanyarwanda indirimbo zo muri Nigeria
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Romain Patrick Hagenimana
    Ku wa 29-05-2026

    Ni byiza rwose Kwizera Olivier ni umuhanga kandi mushimira icyizerw agira ntqgucika intege, buri wese yakqbayeho yishimye cyanee.

    Kwizera Olivier
    Imana imurinde nyamunsi n'intumwa yayo
    Imurinde ibyago n'ibyagane,
    Imurinde umwanzi uvuka ishyanga,
    Imuvuburire imigisha Kandi imuhe imbaraga zo kunesha ibyamuca intege

  • Romain Patrick Hagenimana
    Ku wa 29-05-2026

    Ni byiza rwose Kwizera Olivier ni umuhanga kandi mushimira icyizerw agira ntqgucika intege, buri wese yakqbayeho yishimye cyanee.

    Kwizera Olivier
    Imana imurinde nyamunsi n'intumwa yayo
    Imurinde ibyago n'ibyagane,
    Imurinde umwanzi uvuka ishyanga,
    Imuvuburire imigisha Kandi imuhe imbaraga zo kunesha ibyamuca intege

IZASOMWE CYANE

To Top