Kuva ku kubatwa n’ubusambanyi kugera ku gukizwa, amashimwe ya Kwizera Emelyne Ishanga
Kwizera Emelyne, umukobwa umaze iminsi agarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera impinduka yagaragaje mu buzima bwe, yongeye gutanga ubutumwa bukomeye bwo gukangurira urubyiruko n’abandi bakibaswe n’ingeso mbi kuzirenga bakakira agakiza.
Mu mashusho yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram ku wa 21 Gicurasi 2026, yavuze ko mbere yo gukizwa yari yarabaye imbata y’ibyaha bitandukanye birimo ubusambanyi, kunywa inzoga, gukoresha ibiyobyabwenge n’ubusinzi, ariko ko nyuma yo kwakira Yesu Kristo ubuzima bwe bwahindutse burundu.
Yagize ati “Mbere ntarakizwa nari imbata y’ibyaha byinshi. Nari umusambanyi, nkanywa inzoga, nkakoresha ibiyobyabwenge n’ibindi byinshi. Ariko Kristo yarahinduriye ubuzima. Ubu ndi icyaremwe gishya, ndi umwana w’Imana kandi ndi umuragwa w’ijuru.”
Kwizera yavuze ko hari benshi batekereza ko kuba umuntu yarabaswe n’ingeso mbi bituma adashobora guhinduka, ariko ashimangira ko nta kidashoboka ku Mana.
Ati “Niba warabaswe n’ibiyobyabwenge, ubusambanyi, ubusinzi, kwikinisha cyangwa izindi ngeso mbi, menya ko Kristo ashobora kubihindura. Ahindura ubuzima bw’umuntu mu buryo nawe ubwawe utamenya uko byagenze.”
Aya magambo ye yakomeje gukurura amarangamutima ya benshi, cyane cyane abibuka uburyo yigeze kuvugwaho cyane mu bihe byashize.
Kwizera yigeze kuvugwaho cyane nyuma y’uko hajyaga hanze amashusho agaragaza we n’abandi bakobwa bari mu bikorwa byafashwe nk’ibiteye isoni. Nyuma y’ayo mashusho, hafashwe icyemezo cyo kubapima ibiyobyabwenge basangwamo ibimenyetso byabyo, bituma boherezwa mu kigo ngororamuco cya Huye.
Icyo gihe benshi bibajije niba ubuzima bwe bwazongera guhinduka, ariko nyuma yaje gutungura abatari bake agaragara abatizwa mu mazi menshi, ahamya ko yakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza, ndetse asezeranya ko atazongera gusubira mu buzima bwa kera.
Kuva icyo gihe, Kwizera Emelyne yakomeje gusangiza abantu ubutumwa bwo guhinduka no kwegera Imana, ashimangira ko nta muntu Imana itabasha gukiza no guhindura.
Abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kumuha amashimwe, bavuga ko ubuhamya bwe bushobora kubera abandi isomo rikomeye ryo kumenya ko guhinduka bishoboka, kabone n’iyo umuntu yaba yarageze kure mu byaha.

Ibitekerezo
Sibomana Emmanuel
Ku wa 22-05-2026Muraho, nshimishijwe cyane no guhinduka kwuyu mukobwa.nibyo Koko ntakure umuntu yajyera ngo Imana inanirwe kuhamukura.Imana ishimwe cyane.
Nabandi babaswe ningeso mbi nkiza eimeline nabo begere Imana nayo izabejyera Kandi bahunge satani nawe azabahunga.