Korali Iriba ya ADEPR Butare Ville yongeye gutegura igitaramo gikomeye i Kigali, nyuma y’igihe kinini batahakorera umurimo w’ivugabutumwa mu buryo bwagutse.
Korali Iriba yakunzwe cyane mu Rwanda by’umwihariko nka korali ibarizwa hanze ya Kigali, ikaba irimo gutegura igitaramo giteganyijwe tariki ya 17 Werurwe 2019.
Ni igitaramo bitiriye album nshya yitwa “Jehovah Shammah”, biteganijwe ko kizabera kuri Dove Hotel ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.
Neema Marie Jeanne, umwe, mu bagize komite nyobozi y’iyi korali yemeje iby’aya makuru yuko bagiye kugaruka gutaramira abatuye mu Mujyi wa Kigali.
Yagize ati “Twari tumaze imyaka ine tudashyira igihangano hanze, ariko ubu dufite ibindi bihangano twitegura kumurikira abakunzi bacu”.
Yakomeje atangaza ko mu gitaramo cyabo bifuza kubona abantu bakizwa.
Yunzemo ati “Icya mbere twifuza kubona ni ukubona abantu bakizwa, turifuza kubona imitima yakira ubutumwa Imana yatanze ibutunyujijemo, ubutumwa bw’uko Imana iriho, ikindi twifuza n’imigendekere myiza y’iki gitaramo.”
Iki gitaramo cya Korali Iriba kandi kizitabirwa n’abandi bahanzi batandukanye barimo Bosco Nshuti ndetse n’abandi bazagenda batangazwa mbere y’itariki kizaberaho.
Korali Iriba yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Nta kibasha’, ‘Witinya’, ‘ Turiho ku bw’ubuntu ’, ‘ Urakomeye ’ na ‘Icyampa’ iri mu nshya yasohoye mu mpera za 2017.
Korali Iriba igizwe n’abarenga 130 bari mu byiciro bitandukanye biganjemo abatuye mu duce two mu Mujyi wa Huye n’abakorera mu bindi bice by’igihugu.
Iyi Korali yashinzwe ku wa 15 Gashyantare 1995, itangijwe n’abantu 18. Mu myaka 24 imaze mu ivugabutumwa imaze gushyira hanze album eshatu z’amajwi n’ebyiri z’amashusho.

Ibitekerezo
Mutes
Ku wa 7-03-2019Iriba kalibu twari tubakumbuye