Siporo

Kobe Bryant n’umukobwa we bashyinguwe

Kobe Bryant n’umukobwa we bashyinguwe

Nyuma y’uko uwahoze ari umukinnyi ukomeye muri Basketball ndetse unafatwa nk’ikirango cya shampiyona ya Amerika ‘NBA’ yitabye Imana azize impanuka ya kajugujugu, Kobe Bryant n’umukobwa we Gianna bashyinguwe mu irimbi riri hafi n’inyanja ya Paicfique.

Kobe Bryant n’umukobwa we bitabye Imana tariki ya 26 Mutarama 2020 bazize impanuka y’indege muri Calabasas muri California, ubuyobozi bw’umujyi wa Los Angeles bukaba bwatangaje ko aba bombi bashyinguwe tariki ya 7 Gashyanatre 2020 mu irimbi rya Pacific View Memorial Park riri i Corona Del Mar muri California.

Bakaba barashyinguwe mu muhezo ’private’ buryo nta muntu n’umwe wari wemerewe gufata amashusho cyangwa amafoto, akaba ari na yo mpamvu nta foto n’imwe igaragaza uko uyu muhango wagenze.

Umuryango wa Kobe Bryant ngo ni wo wifuje ko bashyingurwa muri iri rimbi rya Pacific View Memorial Park kuko ryegeranye n’urusengero rwa Our Lady Queen of Angels ruri i Newport Beach, aho umuryango wabo usengera, ni iminota 10 n’imodoka uvuye ku rusengero.

Muri rusange iyi mpanuka yahitanye abantu bagera 9 ari bo; Alyssa Altobelli na Payton Chester; ababyeyi ba Alyssa; John na Keri; umubyeyi wa Payton, Sarah, umutoza wungirije w’Ikipe ya Basketball yakinagamo aba bakobwa, Christina Mauser na Ara Zobayan wari utwaye kajugujugu.

Kobe na Gianna bashyinguwe mu muhezo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Twambazimana theogene
    Ku wa 13-02-2020

    Kobe imaza izaguhe iruhuko ridashira

  • Kayitesi Rosine Zawadi
    Ku wa 13-02-2020

    Kobe Bryant Nuwo mwanawe wumukobwa Allah Abakire mubayo kdi abahe iruhuko ridashira🤲🤲🤲🤲

  • Kayitesi Rosine Zawadi
    Ku wa 13-02-2020

    Kobe Bryant Nuwo mwanawe wumukobwa Allah Abakire mubayo kdi abahe iruhuko ridashira🤲🤲🤲🤲

IZASOMWE CYANE

To Top