Kizito Mihigo yatangiye isengesho rya ’Noveni’ rizamara iminsi 9
Umuhanzi Kizito Mihigo ugiye kuzuza umwaka afunguwe ku mbabazi za Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangiye amasengesho azamara iminsi 9 ashimira Imana ku mbabazi yahawe.
Tariki 27 Gashyantare 2015, Urukiko Rukuru rwahanishije Kizito Mihigo igifungo cy’imyaka 10, nyuma yo kumuhamya ibyaha bine birimo icyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icy’ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa umukuru w’igihugu, ubwoshye bw’ubugambanyi bwo kugirira nabi umukuru w’igihugu ndetse n’icyo gucura umugambi w’ubwicanyi.
Tariki ya 15 Nzeri 2018 yaje gufungurwa ahawe imbabazi na Perezida Paul Kagame bitewe n’uburyo yitwaye muri gereza.
Uyu muhanzi akaba yatangaje ko agiye kumara igihe cy’iminsi 9 asenga ashimira Imana ku bw’ibitangaza yamukoreye nk’uko yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter.
Yagize ati"Maze umwaka mpura n’abantu banyuranye bakambwira ngo igihe wari muri gereza twaragusengeye, niba nawe waransengeraga igihe nari mfunze nagira ngo ngusabe muri iyi minsi icyenda ibanziriza itariki ya 15 Nzeri 2019, ujye ufata akanya buri munsi ushimire Imana ko yumvise isengesho ryawe."
Yakomeje avuga ko muri iyi minsi 9 ibabanziriza tariki ya 15 Nzeri buri saa 15:00’ azajya afata umwanya agesenga ashimira Imana, ngo imbaraga umuntu akoresha asaba zijye zingana n’izo akoresha ashima.
Iri sengesho Kizito agiye gusenga ryitwa ’Noveni’, ni isengesho umuntu amara iminsi 9 asenga kandi asengera ikintu kimwe.

Ibitekerezo