Siporo

Kato Samuel yahishuye impamvu yateye umugongo Amavubi agahitamo gukinira Uganda

Kato Samuel yahishuye impamvu yateye umugongo Amavubi agahitamo gukinira Uganda

Myugariro w’umunyarwanda ukinira KCCA muri Uganda wari witezwe mu ikipe y’igihugu Amavubi, Kato Samuel yavuze ko yahisemo gukinira Uganda kubera ko u Rwanda rutubahirije ibyifuzo bye mu gihe Uganda yo yamweretse ko imwifuza.

Uyu musore ukina mu mutima w’ubwugarizi, ni umwe mu bakinnyi umutoza Mashami yifuzaga guhamagara akazamwifashisha mu mikino u Rwanda rufite mu minsi iri imbere.

Ni umukinnyi wari watangarije ISIMBI ko yifuza gukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda cyane ko se umubyara ari umunyarwanda.

Uyu musore yaje gutungurana ahamagaarwa n’ikipe ya Uganda ndetse akaba ari mu bakinnyi 26 bahagurutse muri Uganda berekeje Dubai kwitegura umukino wa Sudani y’Epfo.

Aganira na ISIMBI, Kato Samuel yavuze ko n’ubwo ari mu mwiherero wa Uganda atarahitamo igihugu azakinira ariko ngo we yiteguye gukinira igihugu cyamweretse ko kimwifuza.

Ati"mfite amahitamo yo gukinira igihugu kinyereka ko kinkeneye. Yego ndi mu mwiherero wa Uganda ariko na none ntabwo ndahitamo igihugu nzakinira."

Yakomeje avuga ko yavuganye n’u Rwanda ariko ntibigeze bamusubiza ku byo yabasabye ngo abe yakinira u Rwanda ari nayo mpamvu yitabiriye ubutumire bwa Uganda.

Yagize ati"Yego navuganye n’abantu bo mu Mavubi, ariko ntabwo bigeze bansubiza ku byo nabasabye. Ni ibanga ntabwo nabikubwira."

Amakuru avuga ko uyu musore yasabye ko kugira ngo yemere gukinira u Rwanda ari uko bashobora kumufasha bakabanza bakimura umuryango we ukava muri Uganda ukaza mu Rwanda kuko afite impungenege z’uko mu gihe yaba ahisemo u Rwanda mbere ya Uganda umuryango we ushobora guhura n’ikibazo muri iki gihugu, u Rwanda rukaba rwaramweretse ko rutiteguye kwimura ababyeyi be.

Kato Samuel ngo Uganda yamweretse ko imukeneye kurusha u Rwanda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Mparirwa j baptiste
    Ku wa 7-10-2020

    Niba bishobokako yazadukinira Kandi yarakiniyeikindigihugu mureke abnze abanze abakinire

  • SHUMBUSHO simon
    Ku wa 5-10-2020

    UKOMBYUMVA UWOMUSORE NABANZE AKINIRE UGANDA KUBERA AFITE IMUNGENGE KUBABYEYIBE MURAKOZE,

IZASOMWE CYANE

To Top