Katederali ya Notre-Dame de Paris iri mu zikomeye ku Isi yahiye
Notre Dame de Paris, katederali ya Kiliziya Gatolika iri i Paris mu Bufaransa iri mu zubatse neza kandi ikagira amateka ahambaye ku Isi yafashwe n’inkongi y’umuriro kuri uyu wa mbere ku wa 15 Mata 2019.
Amafoto yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga yerekanye umuriro ukarishye wasenye iminara y’iyi katederali yari imaze imyaka isaga 850 yubatswe.
Umuriro wagiye ufata ibice by’iyo nyubako isengerwamo kandi igasurwa n’abatari bake, mu gihe abashinzwe kuzimya inkongi bageragezaga kuwugabanya.
Kuzimya iyi katederali byagoranye kubera ko yahiye mu gihe muri ako gace hari urujya n’uruza rw’abantu benshi mu masaha y’igicamunsi.
Mu mwaka ushize, Kiliziya Gatolika yo mu Bufaransa yari yasabye inkunga yo kuyivugurura kuko yari yatangiye kugaragaza ibimenyetso byo gusenyuka.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron wageze kuri iyo nyubako, yihanganishije Abagatolika n’Abafaransa.
Ati " Kimwe n’abenegihugu bagenzi banjye mbabajwe no kuba muri uyu mugoroba nabonye iki gice cyacu gihiye."
Associated Press ivuga ko umwe mu bakozi bakuru bo muri Perezidansi y’u Bufaransa, yatangaje ko Macron yaburijemo ijambo ryari rigenewe abanyagihugu yari kuvuga kuri iyo nkongi y’umuriro.
Notre Dame de Paris ni urusengero rufatwa nk’ishema ry’Abafaransa, kimwe n’umunara wa Eiffel. Yahogoje abahanzi bakomeye mu buvanganzo bw’u Bufaransa nka Victor Hugo, wayanditseho igitabo cy’inkuru mpimbano cyakunzwe cyane cyitiranwa n’izina ryayo.
Umuvugizi wayo yavuze ko iyo nyubako yahiye yose ati " Nta gisigara. Igisigaye kumenyekana ni ukuba umutamenwa wayo nawo uragerwaho n’ingaruka."
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yababajwe n’uburyo iyi Katederali yahiye abireba, atanga inama y’uko yazimwa hakoreshejwe indege, zikayicuburaho ibigega byuzuye amazi.

Ibitekerezo