Karasira Clarisse, Knowless, Gahongayire, King James…baririmbye mu ijoro ryo kwibuka
Abaririmbyi barimo Knowless, Clarisse Karasira, Aline Gahongayire, Masamba, Igor Mabano n’abandi baririmbye mu ijoro ryo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Butera Knowless, Igor Mabano, Aline Gahongayire; Masamba Intore, King James, Blameless, Sharon Kacyeye n’abandi bahuriye mu ndirimbo yo kwibuka bise ‘Batuye Imitima Tugutuye’.
Iyi, bayiririmbye baherekejwe n’abiga umuziki mu ishuri ryahoze riba ku Nyundo. Ni indirimbo igaruka ku mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ikanumvikanisha ko abishwe bari mu mutima y’Abanyarwanda ari nayo mpamvu bazibukwa iteka ryose.
Iyi ndirimbo, aba bahanzi bose banayiririmbye muri Kigali Convention Centre ubwo hatangizwaga iminsi ijana yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Clarisse Karasira uri mu bakobwa bahagaze neza muri iki gihe mu muziki, na we yaririmbye iyitwa ‘Komera’ aho avugamo uburyo “Umuzi w’amateka asharira u Rwanda rwaciyemo washibutsemo amashami”.
Muri iyi ndirimbo ifite umudiho wa kinyafurika, Karasira hari aho avuga ati “Rwanda wageze kure habi hatagira hasi yahoo. Amateka ntawe uyasiga, urwibutso rwayo ni inkomezi…”
)
Ibitekerezo