Umuhanzi Bagabo Adolphe [Kamichi], yagarageje ibyishimo atewe no kuba we n’umugore we, Ireen Maburuki bibarutse umwana w’umukobwa akaba umwana wa 3(ubuheture) bibarutse.
Uyu mugabo yamenyekanye cyane mu Rwanda ari umuhanzi mu njyana ya Afrabeat, umnyamakuru w’imyidagaduro kuri radio ya Voice of Africa. Yavuye mu Rwanda ajya muri Amerika muri 2014.
Abinyujije ku rukuta rwe Instagram, Kamichi yagarageje ko afite iyishimo bidasanzwe nyuma y’uko yibarutse umwana wa 3, akaba ari umukobwa.
Yagize ati“Uwiteka ahora adukorera ibikomeye natwe tuzahora tumushima. Ubuheture bwanjye, Kaliza Atete Bagabo yavutse neza ku wa 15 Werurwe 2020 mu bitaro bya Kaminuza ya Tennessee. Imana ishimwe kandi ihimbazwe.”
Uyu mwana aje akurikira Walter Gisigo Bagabo w’imfura na Karla Karabo Bagabo baherukaga kwibaruka we n’umugore we.
Kamichi n’umugore we bibera mu Magepfo ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bakaba barakaoze ubukwe tariki ku wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2019.
Kamicihi yamenyekanye mu ndirimbo nka ‘‘Aho Ruzingiye’’, ‘‘Barandahiye’’, ‘‘Byacitse’’, ‘‘Kabimye’’, ‘‘Ifirimbi ya Nyuma’’, ‘‘Imitoma Irenze’’ n’izindi.

Ibitekerezo