Imyidagaduro

Kagarara yavuze kuri Diamond wamwise ’King’

Kagarara yavuze kuri Diamond wamwise ’King’

Uwizeye Enock wamamaye nka Kagarara yavuze ko ari ibintu bidasanzwe kuba umuhanzi nka Diamond Platnumz afata umwanya akaza gutanga igitekerezo ku butumwa bwe, ikirenze akanamwita ’King’ (Umwami).

Kagarara umaze kwamamara ku mbuga nkoranyambaga mu bintu bitandukanye harimo no gukora ’challenge’ z’indirimbo z’abahanzi, mu minsi yashize yatunguye benshi.

Ni nyuma yo gukora ’challenge’ y’indirimbo ya Diamond yitwa ’Happy’ kuri Instagram noneho uyu muhanzi akaza muri comment maze agashyiramo ikementetso cy’ikamba, uretse ibyo ayo mashusho yahise anayakorera repost kuri Instagram ye.

Byatunguye abantu benshi bibaza ukuntu Diamond Platnumz yabikoze.

Kagarara aganira n’ikinyamakuru ISIMBI yavuze ko atari yabibonye kuko yari mu ishuri ahubwo yaje asanga hahiye.

Ati "Njye nta nubwo nari nabibonye nari mu ishuri, mbona abantu bagiye banyoherereza utuntu kuri Instagram bambwira ngo mwana wabimenye, wabimenye? Nti ibiki se kandi, bati ’Diamond yagize gutya na gutya,’ nti ntabwo bishoboka."

Yahise ajya kureba ngo atungurwa no gusanga yamwambitse ikamba, yamwise umwami.

Ati "Mba ndagiye ndebye mbona muri comment (ahatangirwa ibitekerezo), noneho muri comment ntabwo yigeze anandika avuge ngo aranditse ahubwo yanyambitse ikamba ry’umwami (King)."

Yakomeje avuga ko abantu babifata uko bashaka ariko we kuri we abifata nk’ikintu gikomeye kuko Diamond Platnumz atari umwantu usanzwe.

Ati "Abantu babifate uko babishaka ariko kuri njye ni ibintu birenze, kuba umuntu nk’uriya aza muri comments za Karara akanyambika ikamba, buriya natekereje ukuntu yaje ku mashusho yanjye akayareba, buriya ashobora kuba yarayarebye nk’iminota ingahe, akongera akayisubiramo arangije aravuga ngo uyu muntu ngomba kumwambika ikamba."

Kagarara yavuze ko impamvu yahisemo gukora ’Challenge’ y’indirimbo Happy ya Diamond yanatumye ibi byose biba ari uko yifata nk’igicuruzwa kandi kigomba kugaragara hose, nyuma yo kubona ko mu Rwanda izina ritangiye kuzamuka, yanashatse no kurimenyekanisha hanze y’u Rwanda.

Ni igitekerezo ashimira AG Promoter kuko ni we wakimuhaye aho yamubwiye ko agomba gukora challenge ku ndirimbo z’abahanzi bo hanze y’u Rwanda by’umwihariko nk’izo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Kagarara izina rye rimaze kuzamuka cyane mu ruganda rw’imyidagaduro aho na IShowSpeed yamugarutseho mu kigeranyo yakoze nyuma ya Tour yakoze muri Afurika, aho yerekanye ko ubwo yari mu Rwanda yamwemeje.

Diamond Platnumz yatunguye benshi ubwo yavugaga kuri Kagarara
Kagarara yavuze ko kuri we ari ibintu birenze
Afite intego yo kuzamura izina rye no hanze y'u Rwanda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Bizimana Abou
    Ku wa 18-04-2026

    Nuko ubwo ushaka kuzamura izinarye no hanze yigihugu agomba kwitonda Kandi agakora cyane kugira ngo azagere ku ntego ye

  • Bizimana Abou
    Ku wa 18-04-2026

    Nuko ubwo ushaka kuzamura izinarye no hanze yigihugu agomba kwitonda Kandi agakora cyane kugira ngo azagere ku ntego ye

  • Nduwayezu Emmanuel
    Ku wa 16-04-2026

    Turabakunda cyane kandi dukunda ikiganiro byanyu. Kagarara nakomereze aho kabsa ntacibwe intege narubanda kuko icyambere nukwigiririkizere.

  • Sarabu Adrien
    Ku wa 16-04-2026

    Nange ndamwemera

  • Habumugisha Emmanuel
    Ku wa 16-04-2026

    Iki kinyamakuri ni icyambere peee sabe amakuru agezwe utugezaho aratunyura kabusa

IZASOMWE CYANE

To Top