Imyidagaduro

Justin Bieber yihanangirije abakeka ko agikunda Selena Gomez kandi afite umugore

Justin Bieber yihanangirije abakeka ko agikunda Selena Gomez kandi afite umugore

Justin Bieber yasabye abantu guhagarika kuvuga ko agikunda Selena Gomez kandi bazi neza ko yashyingiranwe n’umugore akunda, Hailey Baldwin.

Abafana b’uyu mugabo w’imyaka 25 batangiye kumukekera agasigisigi k’urukundo afitiye Selena Gomez, babonye mu byo yashakishije kuri internet harimo n’igitaramo Gomez yakoreye muri Coachella.

Bieber yahise yisobanura ati “Video ya Selena aririmba Taki Taki yaje ubwo njye n’umugore wanjye twarebaga uko naririmbye muri Coachella. N’iye yahise ikurikiraho kuko bifitanye isano. Abafana bakeka ko hari icyo nshaka kubyutsa mubireke.”

Yunzemo ati “Mureke gusoma ibintu ngo mubivanemo ikintu kidafatika. Mwibuke ko muba muri gukina n’ubuzima bw’abantu. Mujye ku ishuri musome ibitabo, kandi mwite ku buzima bwanyu.”

Bieber n'umugore we Hailey Baldwin

Hailey Baldwin, umugore wa Bieber nawe yahise akomeza ari “Ndifuza ko abantu bareka ubugome ku mbuga nkoranyambaga. Abantu bakwiyenzaho, barangiza bakibaza impamvu ubasubije, ndifuza ko abantu bamenya ikiri mu mutima wanjye.”

Abafana bakunze kwibasira Bieber bavuga ko uyu musore adateze kwibagirwa Selena Gomez, dore ko yamaze imyaka icyenda (2009-2018) akundana nawe ariko anamutendeka Baldwin muri icyo gihe cyose.

Hashize amezi make Justin na Selena batandukanye, yahise yambika impeta Hailey.

Icyo gihe umuntu umwe yabwiye Hailey ati “Waretse kumwihambiraho koko turabizi ko uzahora uri uwa kabiri, kandi niko byahoze.”

Uwa kabiri nawe ati “Bieber azakureka umunsi umwe agarukire Selenaaaaa”, undi yongeraho ngo “Dore inseko y’urwiyererutso! Akumbuye Selena”

Hari n’uwongeyeho ati “ Hailey mu bintu byose yigana Selena… wasanga ashaka gusa nka Selena ngo arebe ko Justin amukunda by’ukuri.”

Daily Mail ivuga ko uyu mukobwa byaramurakaje ari “Mwa nzana mwe zo kuri internet mwakwize kureka ibintu koko! Turakuze, dufite ibyo gukora bitari ukwirirwa dusubiza ubugoryi bwanyu.”

Hailey yavuze ko atazihanganira abantu batamuzi birirwa bavuga umugabo we. Ati “Aho kwirirwa uvuga umugabo w’abandi, uzashake uwawe!”

Uyu musore n'umuririmbyi Selena Gomez bakundanye igihe kirekire, bafite n'abafana benshi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top