Imyidagaduro

Justin Bieber yasubitse ubukwe bwe ku nshuro ya kane

Justin Bieber yasubitse ubukwe bwe ku nshuro ya kane

Justin Bieber umaze iminsi arwaye umujinya no kurakara byihuse, yongeye gusubika gahunda y’ubukwe bwe bwari buteganyijwe mbere y’impeshyi ya 2019.

Muri Nyakanga 2018 nibwo Justin Bieber yateye intambwe ikomeye yambika Hailey Baldwin impeta y’urukundo hanyuma muri Nzeri basezerana imbere y’amategeko i New York.

Baldwin w’imyaka 22 yigeze gukundana na Justin Bieber mu 2016 baza gutandukana, umubano wabo bongera kuwubyutsa banafata ibyemezo bikomeye.

Aba bombi, Justin Bieber na Hailey Baldwin bari bamaze iminsi batangaza ko bagiye gukora ubukwe ariko birakarangira bipfuye. Justin amaze gusubika ubukwe bwe inshuro enye.

Ikinyamakuru People cyatangaje ko Justin yasubitse ubukwe bwe kugira ngo umuryango ubanze umwiteho muri ibi bihe arwaye umunabi no kurakara cyane.

Umwe mu nshuti zabo yabwiye iki kinyamakuru ati “Bazakora ubukwe uko byagenda kose, ariko ndahamya ko atari cyo kibashishikaje muri iki gihe.”

Yongeyeho ati “Nta yindi tariki batanze, ndakeka bazategereza kugeza Justin Bieber abanje kumera neza kandi afite amashyushyu yo kubona ubukwe bwe.”

MailOnline yagerageje kuvugisha abavugizi ba Justin Bieber na Hailey ngo bagire icyo bavuga kuri aya makuru ariko ntibabona igisubizo.

Justin umaze iminsi arwaye umunabi ari kwitabwaho n’umugore we. Mu mpera z’icyumweru gishize bari basohokanye mu Mujyi wa California ahitwa Laguna Beach.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top