Jules Sentore yavuze urukumbuzi afitiye nyina umaze umwaka yitabye Imana
Umuhanzi Jules Sentore yavuze ko afitiye urukumbuzi rukomeye umubyeyi we Umutako Fanny witabye Imana mu mwaka ushize, bigashengura benshi mu bari bamuzi.
Yabitangaje mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa Kane, ku itariki imwe n’iyo yaburiyeho umubyeyi we. Sentore yavuze ko urukumbuzi ari rwinshi, amwifuriza gukomeza kuruhukira mu mahoro.
Yagize ati “Umwaka urashize urukumbuzi ni rwose... Ndagukumbuye bikomeye gusa ndizera ko tuzongera tukabonana maze tugataramana bigatinda. Imana yaguhanze yarakwisubije, komeza uruhukire mu mahoro mubyeyi wanjye. Mama urabizi ndagukunda kandi ndagushimira ko wandeze nk’Intore... Mana dufashe twitware neza muri ubu buzima.”
Umubyeyi wa Jules Sentore witwa Umutako Fanny yari azwi ku kazina ka "Buce", ni umwe mu bana ba Sentore Athanase, ni we wagwaga mu ntege Massamba Intore. Yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa Kabiri ushyira ku wa Gatatu, tariki 14 Werurwe 2018, ahagana saa saba zo mu gicuku.
Yasize abana babiri ari bo Jules Sentore na mushiki we witwa Uwamwiza Cassandra n’umwuzukuru umwe witwa Rwamwiza Slaine [umukobwa wa Jules]. Umuhango wo gusezera kuri uyu mubyeyi no kumusabira mu rusengero wabaye ku gicamunsi cyo ku wa 19 Werurwe 2018 nyuma ashyingurwa i Rusororo.
Umutako yabyinnye mu Itorero Indashyikirwa akaba yaranagiye aserukira u Rwanda mu Itorero ry’Igihugu Urukerereza. Abo mu muryango we n’inshuti bamwibukira ku bupfura n’urukundo byamurangaga.

Ibitekerezo