Imyidagaduro

Jose Chameleone yongeye gukangura icyizere cy’abategereje indirimbo ya Bruce Melodie na The Ben

Jose Chameleone yongeye gukangura icyizere cy’abategereje indirimbo ya Bruce Melodie na The  Ben

Hashize imyaka myinshi abakunzi b’umuziki nyarwanda bibaza igihe Bruce Melodie na The Ben bazahurira mu ndirimbo imwe, ariko kugeza ubu icyo cyifuzo kiracyari inzozi. Mu gihe benshi bari bamaze gucika intege, Jose Chameleone yongeye kubyutsa iki kiganiro, asaba aba bahanzi bombi gushyira hamwe bagakorana indirimbo.

Uyu muhanzi w’icyamamare muri Afurika y’Iburasirazuba yabigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 5 Kamena 2026, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye muri Camp Kigali cyabanjirije ibitaramo bya “Summer Country Tour”, bizahuza Bruce Melodie na The Ben mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda.

Ubwo yafataga ijambo, Chameleone yavuze ko yishimira urwego umuziki nyarwanda ugezeho, ashimangira ko The Ben na Bruce Melodie bari mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu kuwugeza kure.

Yagize ati: “Ndashaka gushimira Imana ku bw’uyu munsi mwiza. Ndi umunyabigwi mu muziki ariko nshyigikira cyane The Ben ndetse na Bruce Melodie. Nshyigikira kandi umuziki w’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.”

Nubwo yari yaje gushyigikira ibi bitaramo, Chameleone ntiyabashije guhisha icyifuzo amaze igihe afite cyo kumva aba bahanzi bombi bahuriye mu ndirimbo imwe.

Yavuze ko na we yagiye yumva amakuru y’imishinga itandukanye bagerageje gukorana ariko ntibigere bisohoka, asaba ko icyo gitekerezo cyashyirwa mu bikorwa.

Ati: “Numvise bavuga ko mwagerageje gukorana indirimbo ariko bikanga. Njyewe nka Chameleone icyo mbasaba ni uko nshaka kumva iyo ndirimbo mwahuriramo nka Bruce Melodie na The Ben.”

Aya magambo yahise akurura amarangamutima y’abari muri icyo kiganiro, cyane cyane ko ikibazo cy’iyi ndirimbo kimaze imyaka myinshi kivugwa mu ruganda rw’umuziki nyarwanda.

Amakuru amaze igihe acicikana mu myidagaduro avuga ko aba bahanzi bombi bigeze gukora ku mishinga igera kuri itatu y’indirimbo, ariko yose ikarangira itarasohotse. Impamvu nyamukuru zatumye iyo mishinga idakomeza ntizigeze zisobanurwa ku mugaragaro.

Jose Chameleone yasabye The Ben na Bruce Melodie gukorana indirimbo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top