Imyidagaduro

Jose Chameleone yikomye abamukekaho gukoreshwa n’amashyaka ya politiki

Jose Chameleone yikomye abamukekaho gukoreshwa n’amashyaka ya politiki

Umuhanzi Jose Chameleone uherutse kwinjira muri politiki yatangaje ko nta shyaka na rimwe abamo, nyuma y’uko benshi bari bakomeje kumwitirira amashyaka atandukanye yo muri Uganda.

Uyu muririmbyi yatangaje ko yinjiye muri politiki mu cyumweru gishize, akaziyamamariza kuyobora Umujyi wa Kampala mu 2021.

Abantu batandukanye bahise bavuga ko akoreshwa n’imitwe ya politiki itandukanye ihanganye muri icyo gihugu.

Hari abamwitiriye People Power ya mugenzi we w’umuhanzi Bobi Wine, abandi bamushinja gukorana bya hafi n’ishyaka rya NRM riri ku butegetsi.

Chameleone yamaganiye kure ibimuvugwaho ati “Nteganya kwiyamamaza nigenga ku giti cyanjye. Nta shyaka rya politikii mbamo nta n’ikarita y’ishyaka n’imwe ngira.”

Uyu mugabo wamenyekanye mu ndirimbo ‘Valu Valu’ yasobanuye ko yafashe umwanzuro wo kwiyamamariza kuyobora Kampala nyuma yo gushyirwaho igitutu n’abamotari bo muri uwo mujyi.

Ati “Sinari mfite iki gitekerezo, ariko byatangiriye ku baturage ba Kampala ubwabo babinsabye cyane cyane abatwara Boda Boda bakomeje kunyinginga ngo niyamamaze. Bavuga ko ari njye muntu ukwiriye kuyobora muri uriya mwanya.”

Yongeyeho ko ashaka gutanga umusanzu we wo kubaka igihugu nk’uko Bobi Wine yamaze kuwutanga.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top