Ambasaderi Joseph Habineza wabaye Minisitiri w’Umuco mu Rwanda mu bihe bitandukanye ubu yahawe akazi ko kuyobora Ikigo cy’Ubwishingizi Radiant.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Gicurasi 2019 nibwo Ambasaderi Joseph Habineza yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ibyishimo afite nyuma yo kugirwa Umuyobozi Mukuru wa Radiant.
Yanditse agira ati “Imana ihabwe icyubahiro. Ndishimye kandi nyuzwe no kuba Umuyobozi Mukuru wa mbere w’ikigo cy’ubwishingizi cyanditswe mu Rwanda. Ubwishingizi buciriritse kandi ku Banyarwanda bose […] Turadadiye. Ibyiza biri imbere.”
Mu Ugushyingo 2016, Ambasaderi Joe Habineza yari yatangiye ubucuriz bwa Makaroni yahaye izina rya ‘Pasta Joe’ zakorwaga n’uruganda rwo mu Misiri rwitwa ‘Antoniou’, zacurujwe mu Rwanda ariko ntizasakara hose.
Joseph Habineza mbere yo kugirwa CEO wa Radiant, yarakoreye uruganda rwa Heineken i Kinshasa, mu 1994-1998, ndetse aza no kuba Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Heineken muri Nigeria, mu 1998-2000.
Muri Nzeri 2004-Gashyantare 2011 yabaye Minisitiri wa Siporo n’Umuco, mu 2011- 2014 agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria.

Ibitekerezo