Jay Z wacuruje ibiyobyabwenge ubu ni umumiliyarideri wa mbere mu baraperi
Umuraperi Jay Z yakoze amateka adasanzwe mu bakora injyana ya Rap, yabanjirije bose mu gutunga amafaranga abarirwa muri za miliyari z’amadolari.
Jay Z yahoze acuruza ibiyobyabwenge mbere y’uko izina rye rimenyekana mu muziki mu 1996.
Yigeze kuririmba ngo “Ntabwo ndi umucuruzi, ndi ubucuruzi, umugabo”. Ibyo yaririmbye mu myaka irenga icumi ishize bibaye impamo.
Jay Z asanzwe uri umuraperi uzwiho ubukire no gukorera amafaranga menshi ndetse afite ibikorwa bikomeye bishamikiye ku muziki nk’inzu ya Rock Nation ndetse n’urubuga rwa Tidal rusakaze umuziki yaguze mu 2015 kuri miliyoni 60$.
Ni umugabo wa Beyonce na we utoroshye mu cyiciro cy’abagore ndetse abarirwa mu ba mbere batunze amafaranga menshi aho kugeza ubu amaze kugwiza miliyoni zisaga 350$ ku giti cye.
Jay Z ni umushoramari mu bijyanye n’imyambaro, umushabitsi mu bucuruzi bw’umuziki, umunyamigabane mu bigo bikomeye nka D’Ussé, uruganda rw’inzoga ahuriyeho n’ikigo Bacardi nacyo kizobereye mu bucuruzi bw’ibinyobwa.
Umunyamakuru Zack O’Malley Greenburg wa Forbes yibanda cyane ku nkuru z’ubukungu, yanditse ati “Mu myaka iri munsi y’ikinyacumi, birigaragaza ko Jay-Z yabashije gukorera amadolari agera kuri miliyari. Ibi byamugize umuraperi rukumbi wabaye umumiliyarideri kandi ni we wa mbere ubashije kubikora.”
Jay-Z ubusanzwe witwa Shawn Carter afite ibindi bikorwa abyaza amafaranga byunganira umuziki we birimo ikigo cya Uber yashoyemo miliyoni 70$, urubuga rwa Tidal, ibigo bicuruza imyambaro yashoyemo miliyoni 70$, inzu yashoyemo miliyoni $50 n’ibindi.
Jay-Z yakuriye muri Brooklyn amenyekana mu muziki mu 1996 ahereye kuri album yise "Reasonable Doubt." Album ya gatandatu yasohoye mu 2001 akayita "The Blueprint," nayo yamuhinduriye amateka mu muziki.
Uyu muhanzi kandi yigaragaje mu bikorwa bya politike, nko mu 2016 yashyigikiye bikomeye Hillary Clinton wari uhanganye na Trump mu matora y’Umukuru w’Igihugu ariko ntibimuhire.
)
Ibitekerezo