Imyidagaduro
Jay Polly mu bantu bafatanywe urumogi n’imiti yongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
Yanditswe na
Ku wa || 1573
Umuraperi Jay Polly yerekanywe na polisi y’u Rwanda mu bantu 12 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus aho bafatanywe ibiyobyabwenge birimo n’Urumogi.
Polisi y’u Rwanda ikaba yerekanye aba bantu mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru aho bafatiwe Kibagabaga bari mu birori kandi bitemewe.
Uretse kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, aba bantu barimo Jay Polly bafatanywe ibiyobyabwenge birimo n’Urumogi ndetse n’imiti yongerera ingufu abagabo mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina.
Aba kandi bose bari bafite ibyangombwa by’ibihimbano by’uko bipimishije icyorezo cya Coronavirus.
Jay Polly yafashwe mu bantu bari bafite ibiyobyabwenge banarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus

Ibitekerezo