Andi makuru

Izi ni zo nshuti 5 utazibeshya ngo ugishe inama mu rukundo

Izi ni zo nshuti 5 utazibeshya ngo ugishe inama mu rukundo

Kugira inshuti ni byiza ariko siko zose ugomba kuzibwira ibyawe cyangwa kuzigisha inama kuri byose cyane cyane iby’urukundo cyangwa urugo rwa we.

Dore inshuti ukwiriye kwitondera kugisha inama

1. Utemera ko urukundo rubaho

Burya mu nshuti ushobora kugira umwe utemera ko n’urukundo rubaho. Bene uwo ashobora kukugira inama itari yo mu by’urukundo kuko n’ubundi we ntarwemera, ntaruha uburemere.

2. Utamarana n’umukunzi kabiri

Bene ya nshuti yawe ihora ihindaguranganya abakunzi ashobora kutakugira inama nzima kuko kuri we ashobora kuba atekereza ko igihe ikibazo kije hagati ya we n’uwo mukundana nta mpamvu yo kwivuna ahubwo wahindura ugashaka undi, kandi mu by’ukuri n’abanyarwanda baravuga ngo nta zibana zidakomanya amahembe.

3. Umuntu wumva ko azi ibintu byose kandi ko atajya yibeshya

Bene wa muntu uhora yumva ko ahora mukuri, ko ibye bihora ari bizima kandi ko atajya yibeshya ashobora kuba ari umuntu utazi gusesengura neza kandi udaca bugufi. Bene uwo na we inama ze nukuzitondera kuko zishobora kukuyobya.

4. Utajya abika ibanga

Uno na we ni ukumugendera kure naho ubundi wazasanga inkuru ya we izwi n’abantu bose. Burya umuntu utazi kubika ibanga kandi ugira amagambo umubwirwa n’uko na we akubwira amabanga y’abandi kandi utanayamubajije. Umuntu wicara akakubwira ubuzima bwa runaka cyangwa ibyabaye kuri runaka na we igihe mutari kumwe ibyawe azabibwira abandi.

5. Umunyeshyari

Umuntu wiyita inshuti ya we ariko akakugirira ishyari ujye umugendera kure kandi inama ze ujye uzitondera. Umuntu wiyita inshuti ya we ariko wamubwira ikintu cyiza cyakubayeho aho kugira ngo afatanye na we mu byishimo agahita ashakisha Ikindi kintu kuri we cyiza kurusha ibyawe. Mbese buri gihe agashakisha uburyo ibye byaba ari byiza kurenza ibyawe uwo nta nshuti imurimo ahubwo ni umunyeshyari.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top