Itorero Angilikani Diyosezi ya Kigali yabonye umwepisikopi mushya
Musenyeri Rusengo Nathan Amooti yimitswe kuba umwepisikopi w’itorero Angilikani Diyosezi ya Kigali asabwa gukomeza kugendera ku ndangagaciro asanganywe z’ubunyangamugayo, ukuri, ubushishozi, kwicisha bugufi, kuba intangarugero, ubutabera n’izindi.
Uyu muhango wo kwimika Bishop Rusengo nk’umushumba wa diyosezi ya Kigali, wabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Kanama 2019 kuri stade ya Kigali, I Nyamirambo.
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi b’inzego zitandukanye za leta, abahagarariye amadini n’amatorero, abakirisitu b’itorero Angilikani n’abandi.
Rusengo w’imyaka 53 yahize ko icya mbere azitaho muri Diyosezi ya Kigali ari ivugabutumwa ryo mu mujyi.
Yagize ati “Murabona ko Kigali n’u Rwanda birimo guhinduka kandi hahinduka buhoro buhoro n’uburyo bwo kubigisha ijambo ry’Imana bukwiriye guhinduka”.
Musenyeri Rusengo yavuze ko ‘azaharanira gusubiza Abapasitori ku mashuri mu rwego rwo kubafasha kwagura impano Imana yabahaye yo kwigisha ijambo ry’Imana.
Dr. Mukabaramba Alvera wari uhagarariye Minisitiri w’Intebe, yavuze ko nta gushidikanya imirimo Musenyeri Rusengo yakoreye muri Diyosezi ya Cyangugu, itanga icyizere ko inshingano nshya ahawe azazuzuza neza.
Mukabaramba yibukije Musenyeri Rusengo ko mu mihigo yihaye yo kuvugurura imisengere akwiye kugendera kuri gahunda za Leta zo kugira abaturage beza, agendeye ku ndangagaciro asanganywe z’ubunyangamugayo, ukuri, ubushishozi, kwicisha bugufi, kuba intangarugero, ubutabera n’izindi.
Ati “Uzubakire ku bushake bwa Leta y’u Rwanda bugaragarira mu cyerekezo igihugu cyihaye n’ibyo Perezida wa Repubulika ahora adutoza birebana no kwigira, kuba umwe, kwihesha agaciro no kureba kure. Uzubakire ku mahoro, ubumwe n’umutekano birangwa mu gihugu cyacu n’ubufatanye burangwa hagati ya Leta n’amadini.”
Yavuze ko kandi Leta y’u Rwanda ishimira Itorero Angilikani mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage mu nzego zitandukanye, by’umwihariko ibyubaka abanyarwanda binyuze mu nyigisho z’isanamutima.

Ibitekerezo