Mu mpera z’icyumweru gishize, ni bwo Ingabire Habibah wabaye Miss Supranational Rwanda 2017 yasabwe aranakwa ni mu gihe umugabo we Muhammad atabonetse muri uyu muhango.
Tariki ya 21 Nzeri, iwabo i Kagugu ni bwo habaye uyu muhango wo gusaba no gukwa Ingabire Habibah, gusa umugabo we bivugwa ko ukomoka mu gihugu cya Sudani ntiyigeze agaragara muri uyu muhango.
Ni ubukwe bwabaye mu ibanga rikomeye, uretse umuryango wa Habibah, uyu mukobwa yari yatumiye abantu bake b’inshuti ze, gusa ngo bari banahawe amabwiriza ko nta wemerewe gufotora.
Uretse amafoto ye ubwe yishyiriye hanze, nta yandi mafoto y’ubukwe ushobora kubona cyangwa amashusho.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Habibah yashyizeho amafoto abiri yo ku munsi w’ubukwe bwe, maze aherkezwa n’ijambo rigira riti "Alhamdulillah", bivuze ngo "Ndashima Imana"
Biteganyijwe ko umuhango w’ubukwe bwe nk’uko twabitangaje mu nkuru zacu zatambutse, buzaba mu kwezi kwa 10/2019.

Ibitekerezo