Umuco

Irebe Natacha yatahiye aho, Umunye-Congo ahabwa ikamba rya Miss Africa

Irebe Natacha yatahiye aho, Umunye-Congo ahabwa ikamba rya Miss Africa

Umukobwa wo muri Congo witwa Dorcas Kasinde yegukanye ikamba rya Miss Africa ryaberaga ahitwa Calabar muri Nigeria atsinze abandi bakobwa bo mu bihugu 25 by’uyu mugabane barimo na Irebe Natacha Ursule wari waserukiye u Rwanda.

Kasinde yambitswe ikamba mu birori bikomeye byabereye ahitwa Calabar International Conference Centre mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, tariki 27 Ukuboza 2018. Byanaririmbwemo n’umuhanzi w’icyamamare muri Afurika, Tiwa Savage.

Uyu mukobwa wambitswe ikamba yakurikiwe n’Umunya-Nigeria witwa Chimamaka Goodness Nnaemeka wagizwe igisonga cya mbere ndetse n’umunya-Zambia, Gladys Kayumba wabaye igisonga cya kabiri. Abandi bakobwa bari baje mu myanya itanu ni iss Sierra Leone na Miss Ghana.

Irebe wari waserukiye u Rwanda ntiyagize amahirwe yo kuza mu myanya y’imbere nubwo ari umwe mu bavugwagaho cyane ku mbuga nkoranyambaga z’iri rushanwa rikomeye mu y’ubwiza abera muri Afurika.

Kasinde wahigitse Irebe na bagenzi be wambitswe ikamba afite imyaka 24, yize amasomo y’icungamutungo. Yiyamamaje avuga ko ikimutandukanya na bagenzi be ari uko ari umugore ugira umutima wo gufasha ndetse akagira ubuntu n’ubumuntu.

Uyu mukobwa akimara kwambika ikamba, yatanze ubutumwa ati "Nishimiye kuba Nyampinga wa Afurika umwaka 2019, nishimiye kuba mbafite mwese, ndashimira cyane abaje iri joro kunshyigikira, ababikoze mu bundi buryo bwose, abantoye ku mbuga nkoranyambaga. Ndabakunda cyane."

Uyu mwari ngo yifuza kwifashisha umwanya abonye mu kuba ijwi ry’abatagira kivugira by’umwihariko abagore baharaniye kugera ku buringanire igihe kirekire. Ngo hari n’imiryango yashinze azashoramo amafaranga yatsindiye yo muri RDC.

Kasinde Dorcas wagizwe Nyampinga wa Afurika yahawe ibihumbi $35 n'imodoka nshya ya Ford SUV

Irebe wari waserukiye u Rwanda asanzwe afite ikamba ry’igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda 2018, yagiye muri Miss Africa mu gihe umwaka washize u Rwanda rwaserukiwe na Muthoni Fiona wabaye igisonga cya Mbere mu gihe ikamba ryahawe uwitwa Gaseangwe Balopi wo muri Botswana.

Yize Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi; yarangirije mu ishuri rya Riviera High School, ubu yiga ibyerekeye Ubukungu muri Kaminuza ya Middle East Technical University muri Turukiya.

Irebe Natacha waserukiye u Rwanda mu rwambariro
Irebe Natacha yatahiye aho, Umunye-Congo ahabwa ikamba rya Miss Africa
Uyu mukobwa yagaragaje ibyishimo bikomeye akimara kwambikwa ikamba
Yambitswe ikamba na Miss Gaseangwe Balopi asimbuye ahagana mu rukererera rwo kuri uyu wa Gatanu
Ibi birori byari byitabiriwe na Guverineri w'Intara ya Cross River, Benedict Bengioushuye Ayade
Irebe Natacha waserukiye u Rwanda ntiyabonetse mu bakobwa batanu ba mbere
Tiwa Savage yasusurukije abitabiriye iki gikorwa
Igisonga cya mbere cyahembwe $10,000 naho icya kabiri kibona $5,000
Umunyafurika y'Epfo, Bonang Matheba n'umunya-Nigeria wo mu itsinda ryitwa ‘Sweet Boys Association’, Ebuka Obi-Uchendu nibo bayoboye ibi birori
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top