Imyidagaduro

Iradukunda Jean Bertrand yerekanye imfura ye

Iradukunda Jean Bertrand yerekanye imfura ye

Rutahizamu wahoze akinira ikipe y’igihugu Amavubi akaba yarasezeye, Iradukunda Jean Bertrand n’umugore we Lydia Gagné, bwa mbere berekanye imfura yabo.

Uyu munsi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Iradukunda Jean Bertrand ni bwo yashyizeho ifoto ye ateruye uyu mwana we w’imfura.

Tariki ya 13 Werurwe 2026 ni bwo we n’umugore we ukomoka muri Canada ari n’aho batuye, bashyize hanze amafoto agaragaza Lydia akaba ari nabwo bari bibarutse iyi mfura yabo.

Kuva icyo gihe bakaba batari bakerekanye uyu mwana babyaranye kugeza uyu munsi ubwo Bertrand yamwerekanaga.

Muri Gashyantare 2025 ni bwo aba bombi basezeranye imbere y’amategeko biyemeza gusangira akabisi n’agahiye mu gihe basigaje ku Isi.

Hari nyuma y’uko muri 2023, Iradukunda Jean Bertrand yimukiye muri Canada ajya guturayo aho ubu asigaye akora akazi ko kogosha ndetse afite Salon ye.

Uretse ikipe y’igihugu Amavubi, Iradukunda Jean Bertrand yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo APR FC, Mukura VS, Police FC, Kiyovu Sports na Gasogi United, yanakiniye kandi Township Rollers FC yo muri Botswana.

Iradukunda Jean Bertrand yerekanye imfura ye
We na Lydia bibarutse mu kwezi gushize
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top